Musenyeri Habyarimana wa Diyosezi ya Ruhengeri yapfuye

Sangiza iyi nkuru

Musenyeri Simon Habyarimana wigeze kuba igisonga cy’umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri, yitabye Imana ku myaka 73 y’amavuko.

Radiyo Mariya Rwanda yatangaje ko Musenyeri Habyarimana yaguye mu gihugu cy’u Butaliyani aho yari amaze iminsi arwariye.

Habyarimana yavukiye yavukiye muri Paruwasi ya Nemba mu karere ka Gakenke, akaba yari amaze imyaka 48 ari umusaseridoti.

Mu gihe cy’ubuzima bwe yakoze imirimo itandukanye muri Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri, mbere yo kuba igisonga cy’umushumba wayo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *