Musenyeri Servilien Nzakamwita umaze imyaka ikabakaba 27 ayobora Diyosezi Gatolika ya Byumba mu Ntara y’Amajyaruguru, kuri uyu wa 28 Gashyantare 2022 yasimbuwe na Musenyeri Papias Musengamana muri ubu butumwa.
Ni nyuma y’aho Umushumba Mukuru wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis yemeye ubwegure bwe ku bushake, kubera izabukuru.
Musenyeri Musengamana wamusimbuye yari asanzwe ari umuyobozi wa Seminari Nkuru ya Nyakibanda.
Musenyeri Nzakamwita

Amakuru dukesha urubuga rwa Diyosezi ya Byumba avuga ko Musenyeri Nzakamwita yavutse tariki ya 20 Mata 1943 i Gatsirima, Paruwasi ya Nyarurema.
Kuva mu 1952 kugeza mu 1957 yize amashuri abanza i Kabare, Rushaki na Rwaza, mu 1958 yinjira muri seminari nto yitiriwe Mutagatifu Dominiko Savio ku Rwesero, arangiriza amasomo muri Saint Paul i Kabgayi mu 1965.
Muri Nzeri 1965 yinjiye muri Seminari Nkuru ya Nyakibanda, ahabwa ubusaserdoti ku ya 11 Nyakanga 1971 i Rushaki.
Kuva mu 1971 kugeza mu 1975, yari Padiri wungirije muri Paruwasi ya Ruhengeri, aho yavuye mu 1975 agiye kuba Padiri mukuru wa Paruwasi ya Janja kugeza 1986.
Kuva mu 1986 kugeza mu 1989, yabaye umwarimu muri Seminari Nto ya Rwesero nyuma ayibera umuyobozi, agirwa umwarimu n’ushinzwe umutungo muri Semimari Nkuru ya Rutongo yaje kubera umuyobozi muri Nzeri 1994.
Yagizwe umwepiskopi wa Byumba tariki ya 25 Werurwe 1996, ahabwa inkoni y’ubushumba ku ya 2 Kamena 1996.
Musenyeri Musengamana

Kinyamateka ivuga ko Musenyeri Musengamana yavukiye muri paruwasi ya Byimana, muri Diyosezi ya Kabgayi, tariki 21 Kanama 1967, ahabwa ubupadiri tariki 18 Gicurasi 1997.
Yize amashuri abanza i Mwendo (1974-1982), akomereza ayisumbuye mu Iseminari Nto ya Kabgayi (1982-1988). Seminari Nkuru yayize i Rutongo (1988-1989) akomereza Filozofiya i Kabgayi (1989-1991). Naho Tewolojiya ayiga i Yawunde muri Kameroni (1991-1996).



2 Responses
Musenyeri Nzakamwita wari umaze imyaka ikabakaba 27 ayobora Diyosezi ya Byumba yasimbuwe
IMANA IMUHE UMUGISHA KUJE MUBUTUMWA MUZEHE IMANA IMUHE KURAMBA YARAKOZE BIHAGIJE ASIZE TURI PARUWASI NYAKAYAGA
Musenyeri Nzakamwita wari umaze imyaka ikabakaba 27 ayobora Diyosezi ya Byumba yasimbuwe
IMANA IMUHE UMUGISHA KUJE MUBUTUMWA MUZEHE IMANA IMUHE KURAMBA YARAKOZE BIHAGIJE ASIZE TURI PARUWASI NYAKAYAGA