Museveni ahangayikishijwe n’umubano wa Uganda na Amerika Donald Trump natorwa

Sangiza iyi nkuru

Ibihugu nk’u Bushinwa, Koreya y’Epfo, Canada n’ibindi ntabwo ari byo bihugu byonyine bihangayikishijwe n’ahazaza h’umubano wabyo mu by’ubucuruzi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gihe Donald Trump yatorerwa kuyobora iki gihugu nk’uko tubikesha Chimpreports ivuga na Uganda yagaragaje izi mpungenge ivuga ko naramuka atowe bishobora kuzagabanya ibyo Uganda yoherezaga muri iki gihugu.

Ubwo perezida Museveni yagezaga ijambo ku bagize inteko ishinga amategeko baturuka mu ishyaka rye, NRM, kuri uyu wa Kabiri ahitwa Kyankwanzi aho bari mu mwiherero w’iminsi 10, yagaragaje impungenge afitiye ahazaza ha Uganda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku buyobozi bwa Trump.

Perezida Museveni yabwiye aba badepite ko nubwo yemera ukwishyira ukuzina kwa Trump, naramuka atowe ashobora kutazagira ubufasha atanga mu mubano mwiza mu by’ubucuruzi hagati ya Uganda na Amerika.

Obama-trump-horz

Museveni yagize ati: “Leta Zunze Ubumwe za Amerika zishobora kugena ibyo twohereza hariya by’umwihariko kubwa Bwana Donald Trump, nkunda kubera ko yita igitiyo igitiyo.”

Abasesenguzi bavuga ko Donald Trump yijeje kuzagira icyo akora ku mujinya ukomeza kwiyongera mu baturage b’igihugu cye batekereza ko politiki z’ubwisanzure mu bucuruzi zateje ingaruka zitari ku Banyamerika.

Mu bikorwa bye byo kwiyamamaza, Donald Trump yanagaragaje gahunda afite mu guca amasezerano y’ubucuruzi yise ko ari mabi hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ibindi bihugu. Mu minsi ishize bwo yasabye ko ibicuruzwa biva mu bushinwa byashyirwa ku giciro cyo hejuru avuga ko iki gihugu ari cyo cya mbere gihanganye n’icye mu bukungu.

Uganda isanzwe yohereza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ibicuruzwa bikomoka ku buhinzi nk’ikawa, cocoa, n’amafi. Umwaka ushize yohereje muri Amerika ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 6.2$, itumizayo ibifite agaciro ka miliyoni 89.6$.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *