Museveni arashinjwa kwigwizaho imitungo no gukiza bene wabo gusa

Sangiza iyi nkuru

Abanyepolitiki n’abavuga rikijyana bavuga ko  Perezida wa Uganda, Yoweli Museveni yigwijeho imitungo mu buryo butemewe kandi ko yashyize imbere bene wabo b’Abanyankole, akabakungahaza.

Biikunze kwibazwaho uburyo Perezida Museveni n’abandi bayobozi bakungahaye ariko by’umwihariko abo mu Burengerazuba biganjemo Abanyankole (Bahima) bakaba bafite imitungo itagira ingano.

Uwitwa Nsubuga yanditse ku rukuta rwa Twitter asubiza Perezida Museveni ku byo yari amazemo iminsi azenguruka igihugu, akangurira abaturage kwijishura ubukene.

Nsubuga yagize ati ”  Wowe na bene wanyu mufite imitungo myinshi muvana mu kwiba gusa, ntimujya mukora ibyo guhanga ubukire.”

Undi mu batanze  igitekerezo ni Prossy Nabulime wavuze ko amasambu yose Museveni afite ataba yarabonye mu nzira zemewe n’amategeko.

Avuga ko hari ubutaka bwa Leta Museveni yaba yariyitiriye.

Avuga kuri ibi birego, Museveni kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize,  yavuze ko ibyo atunze atabikesha kuba ari Perezida kandi ko atateje imbere Abanyankole gusa.

Avuga n’abakomoka ahandi bemeye guhindura imyumvire, bakize.

Ati “  Naguze Rwakitura[urugo rwe ruri mu cyaro] mu 1967. Hari ubwo nari perezida? Mfite isambu ahitwa Kisozi, ubu nabuguze mu 1990.”

Ku ngingo yo gukungahaza Abanyankole benewabo, Museveni avuga ko nta bimenyetso bifatika bimushinja iyi mikorere. Yemeza ko abakize babikesheje kumvira inama ze mu by’ubukungu.

Ati “ Abatuye Kalangala ubu bafite amafaranga menshi bakesha umushinga w’amamesa twatangijeyo. Abo nabo ni benewacu?”

[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]

Museveni yakomeje arondora utundi duce twakungahajwe hadashingiwe ku cyenewabo, atera utwatsi abavuga ko Abanyankole bafite ivangura. Ibi arabihakana akavuga ko yatangije gahunda nyinshi mu gihugu zigamije kuzahura rubanda kandi ngo ntiyigeze arobanura abagenerwabikorwa.

Chimpreports

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *