Museveni avuga ko Idi Amin ari we wasenye EAC

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni avuga ko Idi Amin wayoboye iki gihugu ari we watumye umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC) usenyuka.

Uyu Mukuru w’Igihugu yabitangarije mu ijambo yagejeje ku banya-Uganda, ku munsi bizihirizaho imyaka 36 ingabo z’umutwe wa NRA yayoboraga zibohoye igihugu.

Perezida Museveni yavuze ko EAC ubwo Kenya yari iyobowe na Jomo Kenyatta, Uganda iyobowe na Milton Obote, yari ihagaze neza. Ngo icyo gihe ibindi bihugu birimo Zambia na Samia byari byaratanze ubusabe bwo kuyiyungaho.

Gusa ngo ubwo Idi Amin [wari warihaye ipeti rya Marshall] yajyaga ku butegetsi mu mwaka w’1971, uyu muryango wari ugizwe na Uganda, Kenya na Tanzania wahise usenyuka burundu wose.

Yagize ati: “Muribuka ibyabaye hano mu myaka y’1960. Idi Amin, gutaka igihe. Idi Amin yapfushije ubusa imyaka 8 yacu, ibyo twateganyaga byose byaratakaye. Urugero; muribuka ko mu 1971 twari dufite EAC kandi yari imeze neza hamwe na Muzehe Obote, Muzehe Kenyatta, Kaunda (yayoboraga Zambia) yari agiye kwiyunga kuri EAC, yewe na Somalia yari yarabisabye. Idi Amin aba araje, umuryango urasenyuka wose.”

Nyuma y’imyaka 16 ngo ni bwo we na bagenzi be bayoboraga Kenya na Tanzania, bongeye kubyutsa uyu muryango, wongera kubaho.

Perezida Museveni arishimira ko uyu muryango uhagaze neza, ubu ibihugu by’ibinyamuryango bikaba bikomeje kwiyongera, harimo na Repubulika ya Demukarasi ya Congo izinjiramo muri uyu mwaka w’2022.

Amateka agaragaza ko EAC yaremwe mu 1967, isenyuka mu 1977 bitewe n’ubwumvikane buke bw’ibihugu byari biyigize bushingiye ku bubasha bwo gufata ibyemezo, yongera kubyuka muri Nyakanga 2000.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *