Museveni azategeka iki gihugu kugeza ananiwe – Gashumba

Sangiza iyi nkuru

Frank Malimungu Gashumba ukuriye Ikigo Sisimuka yamaganye abatavuga rumwe na leta ya Uganda avuga ko batagira icyerekezo, yemeza ko Museveni azategeka kugeza we ubwe arambiwe.

Gashumba ubwo yagaragaraga mu kiganiro cya politiki “BAROMETER” cyerekanwe kuri NBS yakomeje avuga ko intego imwe rukumbi y’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda ari ukubona imyanya yo kwikungahaza batitaye ku Bagande.

Ati: “Ssaabalwanyi (Museveni) azategeka iki gihugu kugeza ananiwe kuko nta cyerekezo kiri muri opposition. Bagamije gusa kubona imyanya, ”

Gashumba kandi yibasiye abayobozi ba politiki batavuga rumwe n’ubutegetsi abasaba kureka gukwirakwiza urwango rushingiye ku moko mu gihugu.

Ikinyamakuru Commandonepost kivuga ko amagambo ye agaragaza ukuri ku makimbirane akomeje kuba mu mashyaka ya politiki atavuga rumwe n’ubutegetsi arwanira ubuyobozi.

Uwabaye umukandida ku mwanya wa perezida inshuro enye watsinzwe Col (Rtd) Dr Kizza Besigye kuri ubu ari mu ntambara n’umuyobozi w’ishyaka NUP, Robert Kyagulanyi, uzwi ku izina rya Bobi Wine hejuru y’ishingwa ry’ihuriro rishya ry’abaturage riharanira impinduka (PFT).

Ishyingwa ry’ihuriro rishya rya Besigye rigizwe n’imitwe ya politiki itandatu ryateje intambara y’amagambo n’abashyigikiye NUP ya Bobi Wine bagaragaza ko PFT igamije kurwanya abayobozi b’abatavuga rumwe n’ubutegetsi mu Nteko.

Intambara ‘igeze’ ku mbuga nkoranyambaga, Patrick Oboi Amuriat, perezida w’ishyaka riharanira demokarasi (FDC), akaba n’umwe mu bayobozi ba PFT, yanditse ku rubuga rwa twitter yerekana ko nta nshingano bafite yo gusaba uruhushya abayobozi ba opposition mu Nteko mbere yo gushinga ihuriro.

Ntabwo aribwo bwa mbere habaye guhangana hagati ya Dr Besigye na Bobi Wine.

Muri 2019 nyuma yo gushingwa kw’itsinda rya Bobi Wine rizwi nka People Power, abashyigikiye Dr Besigye bateranye amagambo ku mbuga nkoranyambaga n’iri tsinda bavuga ko baje kubatwarira urubuga rwa politiki.

Umunsi umwe mu gitondo muri Werurwe 2019, itsinda ry “urubyiruko rwo muri “ghetto” rwahaye Dr Besigye imipira yo kwambara ya People Power ubwo yari asohotse kuri radio muri Mengo.

Amashyaka yombi atavuga rumwe n’ubutegetsi yanze guhura inshuro nyinshi kugirango ategure uko yafatanya guhangana na Museveni kubera kutumvikana.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *