Impunzi zikomoka mu bihugu bitandukanye birimo u Rwanda, Burundi na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, ziba hirya no hino mu Mujyi wa Kampala ziravuga ko ugutotezwa gukozwe n’abatavuga rumwe na Perezida Museveni gukomeje kwiyongera aho babwirwa ko bazicwa igihe Museveni yaba atinze amatora ya perezida yo kuwa 14 Mutarama 2021. Aba bavuga ko abo muri opozisiyo babatoteza babaryoza kuba bari inyuma yo kuba Museveni aramba ku butegetsi amaranye imyaka igera kuri 34 n’ubu akaba acyiyamamaza. Umwe mu mpunzi zavuye muri Congo, Iranzi Peace utuye ahitwa Nsambya yagize ati ” Twakiriye ubutumwa kuri Whatsapp ko Museveni natsinda, bazaza bakatwica twese, opozisiyo yo nitsinda, ngo bazadusubiza iwacu.” Uyu avuga ko kuva kera na kare, Abanya-Uganda batahwemye kubikoma ku bijyanye n’amatora. Ati ” Ubu turi mu bwoba ku bw’amajwi twakiriye avuga ko dushyigikira NRM.” Uwitwa Frank Mpangu avuga ko buri gihe abaturanyi babo bababaza ishyaka bashyigikiye kandi ko baba bashaka kumva ko babyumva kimwe. Ati ” Ntibumva ko iby’amatora tutemerewe kubigiramo uruhare nk’impunzi.” Izi mpunzi zari mu mahugurwa ku buryo zakwitwara mu bihe by’amatora, ntizivuga ishyaka rya opozisiyo ryaba ryihishe inyuma y’ibi bikorwa. Batunga agatoki polisi ko nayo ibigirizaho nkana nk’uko Chimpreports yabitangaje. Uganda ni igihugu cya gatatu ku Isi mu kwakira impunzi aho gicumbikiye abasaga miliyoni. Abagera ku 100,000 baba i Kampala. Abanyarwanda bakunze guhohoterwa dore ko bashinjwa kuba benewabo wa Museveni na we uvugwaho gukomoka muri icyo gihugu. Ni ibintu byumvikana mu matwi y’abantu gusa nta we uragaragaza gihamya.



2 Responses
Museveni natsinda tuzabica mwese-Ubutumwa ku mpunzi zirimo Abanyarwanda
Batashye i wabo se inzira zikigendwa!
Museveni natsinda tuzabica mwese-Ubutumwa ku mpunzi zirimo Abanyarwanda
Batashye i wabo se inzira zikigendwa!