Faustin-Archange Touadéra yongeye gutorerwa kuyobora Repubulika ya Centrafrique

Komisiyo y’amatora muri Repubulika ya Centrafrique, yatangaje ko Faustin-Archange TouadĂ©ra wari usanzwe ari Perezida wa kiriya gihugu ari we watorewe kongera kukiyobora muri manda ya kabiri, nyuma yo gutorwa ku majwi 53,92%. Amatora y’umukuru w’igihugu cya Centrafrique yabaye ku Cyumweru tariki ya 27 Ukuboza umwaka ushize, mbere y’uko ibyayavuyemo by’agateganyo bitangazwa ku mugoroba wo kuri […]

Col Besigye yavuze ko Gen Muhoozi yinjijwe mu gisirikare cya Uganda mu buryo bwa forode

Col Dr Kiiza Besigye utavuga rumwe n’Ubutegetsi bwa Uganda, yavuze ko umuhungu wa Perezida Museveni, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yinjiye mu gisirikare cya Uganda mu buryo bwa forode; hanyuma se akamuzamura mu ntera mu buryo butemewe n’amategeko. Besigye usanzwe ari Umuyobozi w’ishyaka FDC ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, yabigarutseho ubwo yari kuri Televiziyo ya NBS; […]

Yishyikirije RIB nyuma yo kwica mugenzi we bapfa Frw 500 akamuta mu cyobo

Umugabo w’imyaka 49 y’amavuko wo mu Karere ka Nyanza, Iyibishaka Jean Marie yishyikirije Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, nyuma yo gukekwaho icyaha cyo kwica mugenzi we babanaga mu nzu akamuta mu cyobo. Uwo mugabo w’imyaka 39 mu ijoro ryo ku wa 31 Ukuboza 2020. Babanaga mu nzu iri mu Mudugudu wa Nyabubare mu Kagari ka Mushirarungu […]

Kayonza: Yagiye kwiyahura kuko umugabo amubwiye ko ari mubi, yacuye

Umugore ufite imyaka 22 utuye mu Murenge wa Kabare mu Karere ka Kayonza yatabawe n’inzego z’umutekano agiye kwiyahura akoresheje igitenge yari yamanitse mu giti nyuma y’aho umugabo we ashinja kumuca inyuma amubwiriye ko ari mubi ndetse yanacuye. Ibi byabaye mu ijoro ryo kuri iki cyumweru tariki ya 3 Mutarama 2021 ahagana saa Mbili z’ijoro mu […]

Kisoro: Abayobozi bapfukamye, barambaraye ku butaka basabiye imbabazi Gen. Kayihura (Amafoto)

eq5xcxbxeayrcpa.jpg

Abaturage batuye Akarere ka Kisoro (Abafumbira) bakubise amavi ku butaka, abandi barambarara hasi basaba Perezida Museveni ko yababarira mwene wabo, Gen. Kale Kayihura Muhwezi. Abakoze ibi ni abahagarariye ishyaka rya NRM riri ku butegetsi muri ako karere basabaga ko “Yababarirwa” kuko yari ingenzi mu gutuma haba ubukangurambaga bw’ishyaka muri Kisoro. Abahagarariye NRM bubamye ku butaka […]

Umunyarwenya Eric Omondi aravuga ko akeneye umugore mu bihugu birimo u Rwanda

Umunyarwenya wo muri Kenya, Eric Omondi atangaza ko yifuza kwigana umuhanzi Diamond Platnumz, akagira umugore mu bihugu birimo u Rwanda. Omondi uri muri Tanzania mu birori bya Cheka Festival avuga ko agiye guhera muri Tanzania ahashaka umukunzi nyuma akazakomereza mu bindi bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba. Yabivuze ubwo yasubizaga umunyamakuru wa Bongo5 wari umubajije icyatumye aza […]

Yandikiye Perezida Kagame atabariza incuke n’abo mu mashuri abanza batacyiga

Ndayisabye Jean Paul utuye mu Murenge wa Kacyiru mu Karere ka Gasabo, tariki ya 1 Mutarama 2021 yandikiye Umukuru w’Igihugu, Perezida Paul Kagame atabariza abana b’incuke n’abo mu cyiciro cya mbere cy’amashuri abanza batacyiga bitewe n’icyorezo cya Covid-19. Yagize ati: “Mbandikiye ngira ngo mbagezeho impungenge maze guterwa n’igihe gishize aba bana bigaga amashuri y’incuke hamwe […]

Cassa Mbungo yerekanwe nk’umutoza wa Bandari FC, haranugwanugwa umusimbura we muri Gasogi

Umunyarwanda Cassa Mbungo AndrĂ© yamaze kwerekanwa nk’umutoza mushya wa Bandari FC yo muri Kenya, nyuma yo gusinyana na yo amasezerano y’imyaka ibiri yo kuyitoza. Ku wa Gatandatu w’icyumeru gishize ni bwo uyu mugabo wahoze atoza Gasogi United yagombaga kugera i Mombasa Bandari FC ibarizwa akerekanwa ku mugaragaro, gusa ntibyakunda ko ahagera kubera icyorezo cya Covid-19. […]

Impuguke za UN zishinja ingabo z’u Burundi n’Imbonerakure kwinjirira RDC

Muri raporo nshya y’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano, impuguke zishinja ingabo z’u Burundi n’umutwe w’insoresore w’Imbonerakure kwinjirira Repubulika ya Demukarasi ya Congo. Iyi raporo yagiye hanze tariki ya 23 Ukuboza 2020, ku rupapuro rwa 20, ivuga ko itsinda ry’ingabo n’abasore begamiye kuri uyu mutwe wegamiye ku butegetsi bw’u Burundi, binjiye muri Teritwari za Fizi na […]

Kenya: Batangiye kwigira munsi y’ibiti

fb_img_16097529165052072.jpg

Nyuma y’igitekerezo cy’Umunyamabanga muri Guverinoma ya Kenya ushinzwe uburezi, Prof. George Magoha, kuri uyu wa 4 Mutarama 2021 abarimu batangiye kwigishiriza abanyeshuri munsi y’ibiti. Tariki ya 31 Ukuboza 2020, ubwo Prof. Magoha yasuraga ibigo by’amashuri kugira ngo arebe aho imyiteguro yo gusubukura amasomo igeze, yasabye abarimu kurangwa n’udushya nko kwigishiriza abanyeshuri hanze munsi y’ibiti, mu […]

Jack Ma ukize cyane mu Bushinwa yaba yaraburiwe irengero

Umuherwe wa mbere mu Bushinwa, Jack Ma, washinze iguriro rikomeye kuri murandasi ryitwa Alibaba, biravugwa ko kuva mu gihe kirenga amezi abiri ashize, yaba yaraburiwe irengero. Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, bivuga ko mu Gushyingo 2020, Ma yagombaga kwitabira irushanwa ryitwa Africa’s Business Heroes ahemberamo abashoramari b’indashyikirwa bo muri Afurika amadolari ya Amerika miliyoni 1.5. Icyo […]

Cristiano afite abamukurikira kuri Instagram baruta ab’amakipe 20 yose yo muri Premier league

Umunya-Portugal Cristiano Ronaldo ukinira Juventus yo mu Butaliyani, yaciye agahigo ko kuba umuntu wa mbere ku Isi ukoresha urubuga rwa Instagram urugizeho abamukurikira miliyoni 250. Ari imbere y’ibyamamare bimugwa mu ntege nk’umuririmbyi Ariana Grande ufite abamukurikira miliyoni 214 cyo kimwe n’umukinnyi w’amafilime w’Umunyamerika, Dwayne Johnson uzwi nka ‘The Rock’ ukurikirwa n’ababarirwa muri miliyoni 109. Uretse […]

Museveni natsinda tuzabica mwese-Ubutumwa ku mpunzi zirimo Abanyarwanda

Impunzi zikomoka mu bihugu bitandukanye birimo u Rwanda, Burundi na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, ziba hirya no hino mu Mujyi wa Kampala ziravuga ko ugutotezwa gukozwe n’abatavuga rumwe na Perezida Museveni gukomeje kwiyongera aho babwirwa ko bazicwa igihe Museveni yaba atinze amatora ya perezida yo kuwa 14 Mutarama 2021. Aba bavuga ko abo muri […]

Ese koko Vedasto Katologi yaba ari we mubyeyi wa Meddie Kagere?

img_20210104_082727.jpg

Umunya-Tanzania witwa Vedasto Katologi, yatangaje ko ari se wa rutahizamu w’Amavubi na Simba SC yo muri Tanzania, Kagere Meddie bityo asaba ko hakorwa ibizamini bya DNA (uturemangingo tw’amaraso twerekana isano abantu bafitanye) kugira ngo agaragaze ukuri kwe. Katologi yemeje ko ari we mubyeyi wa Kagere, mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Championi ku wa Gatandatu. Uyu mugabo […]

Haravugwa urupfu rwa Gen. Tumwine

Amakuru akomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga ni ay’urupfu rwa Minisitiri w’Umutekano wa Uganda, Gen. Elly Tumwine, ariko hakaba hari abibahakana. Gen. Tumwine umwe mu batangije urugamba rwo kubohora Uganda byavuzwe ko yapfuye, ariko ibinyamakuru nka Chimpreports byavuze ko cyavuganye n’uyu musirikare w’inyenyeri enye, kivuga ko ari muzima. Gen Tumwine yateye utwatsi aya makuru aho agira […]

U Rwanda ni nk’akarere muri Kenya, abanyeshuri bacu baruta abaturage barwo_Prof. Magoha

Umunyamabanga muri Guverinoma ya Kenya ushinzwe uburezi, Prof. George Magoha yagereranyije u Rwanda n’akarere ko muri Kenya, avuga ko abanyeshuri babo baruta abaturage bose barwo. Yabivuze ubwo yasubizaga umunyamakuru wa Citizen TV wamubazaga kuri gahunda y’isubukurwa ry’amasomo yo kuri uyu wa 4 Mutarama 2021. Ubwo Magoha yasuraga ishuri ribanza rya Mjini riherereye mu gace ka […]

Hasohotse amajwi y’ibanga ya Trump asaba ko bariganya amatora

Hasohotse amajwi ya Perezida wa Amerika Donald Trump ari kubwira umutegetsi ushinzwe amatora muri leta ya Georgia ngo “amushakire” amajwi akenewe kugira ngo atsinde Biden. Ni inkuru yagarutsweho na BBC, Financial Times na The Newyork Times aho Trump yumvikanye abwira Brad Raffensperger ushinzwe ububanyi n’amahanga muri iyi leta, kandi w’umurepubulikani, ati: “Ndashaka gusa amajwi 11,780”. […]

Mu nkuru z’icyumweru gishize: Ingabo z’u Rwanda zikomeje gushimwa na CAR

major_mudaheranwa.jpg

Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 28 Ukuboza 2020 kirangira tariki ya 3 Mutarama 2021. Cyaranzwe n’amakuru atandukanye yiganjemo ayavuzwe cyane mu mwaka ushize, by’umwihariko ay’icyorezo cya Covid-19 n’ingaruka zacyo. Cyaranzwe na none n’amakuru arebana n’umutekano n’ubutabera. Ni akurikira: Ingabo z’u Rwanda zikomeje gushimirwa umusanzu mu kurinda umutekano wa CAR Ingabo z’u Rwanda zoherejwe muri Repubulika […]