Yandikiye Perezida Kagame atabariza incuke n’abo mu mashuri abanza batacyiga

Sangiza iyi nkuru

Ndayisabye Jean Paul utuye mu Murenge wa Kacyiru mu Karere ka Gasabo, tariki ya 1 Mutarama 2021 yandikiye Umukuru w’Igihugu, Perezida Paul Kagame atabariza abana b’incuke n’abo mu cyiciro cya mbere cy’amashuri abanza batacyiga bitewe n’icyorezo cya Covid-19.

Yagize ati: “Mbandikiye ngira ngo mbagezeho impungenge maze guterwa n’igihe gishize aba bana bigaga amashuri y’incuke hamwe n’abigaga mu mashuri abanza kuva mu wa mbere kugeza mu wa gatatu bamaze batiga kandi bikaba bigaragara ko igihe cyabo cyo gusubira ku ishuri kitazwi, n’ubwo Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 25 Nzeri 2020 yari yahaye inshingano Minisiteri y’Uburezi kugira ngo igene uko amashuri yasubukurwa, hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19.”

Ndayisabye yavuze ko nk’uko iyi Nama y’Abaminisitiri yari yabyemeje, hari amashuri yafunguwe mu byiciro bitandukanye, ariko agaragaza ko kuba aba bana b’incuke n’abo mu cyiciro cya mbere cy’amashuri abanza bakiri mu ngo iwabo, ari ikibazo, aho we abigereranya n’ubusumbane.

Yasobanuye ko impamvu ari ubusumbane, ari uko hari aba bana bari muri ibi byiciro basubukuye amasomo, kubera ko amashuri bigamo akoresha intenganyanyigisho mpuzamahanga, ati: “Bikaba biteye urujijo rukomeye kuko n’uburyo byakozwemo bishobora gutuma buri wese yibaza impamvu ubwo busumbane hagati y’abana b’Abanyarwanda bwakomeza gutyo, hanyuma bugahabwa intebe.”

Ndayisabye yavuze ko kandi usibye n’amashuri agendera ku nteganyanyigisho mpuzamahanga, afite amakuru y’andi mashuri ari muri ibi byiciro yagiye asubukura amasomo, ati: “bisa nk’aho akingiwe ikibaba n’abandi bantu batapfa kumenyekana ku buryo bworoshye.”

Ku musozo w’ibaruwa, Ndayisabye yavuze ko hari ingaruka aba bana bahuye nazo mu gihe cy’amezi 10 bamaze badasubira ku ishuri. Aboneraho gusaba Umukuru w’Igihugu, ati: “Mudufashe mu bushishozi bwanyu musanganwe, ntihakomeze kubaho gukererwa gusubiza abana mu mashuri, ahubwo tunoze ingamba zo kwirinda icyorezo mu mashuri…”

Abakoresha imbuga nkoranyambaga bafite ikibazo nk’icya Ndayisabye

Ikibazo nk’icya Ndayisabye kandi cyakomeje kwibazwa n’abakoresha imbuga nkoranyambaga kuva kuri uyu wa 3 Mutarama 2021, kizamuwe n’umunyamakuru Manirakiza Théogène n’umwarimu Karangwa Sewase, bifashishije urubuga rwa Twitter.

Manirakiza yagize ati: “Ubu abana biga Nursery (ay’incuke) kugera muri P3 (atatu ya mbere mu mashuri abanza) ntibiga, kereka abo mu bigo mpuzamahanga biri mu Rwanda! Mbese nk’umuyobozi muri MINEDUC akazinduka ajyana umwana we kwiga, agakomereza kuri Radio (radiyo) kubwira Abanyarwanda ko abana bato batagomba kwiga kubera Covid-19!” Ni ubutumwa yanditse, abumenyesha (tag) Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere uburezi (REB) na Minisiteri y’Ubuzima.

Karangwa Sewase we yanditse ubutumwa bugira buti: “Kuri Mineduc, murebe uko abana bo mu kiciro kibanza n’ay’incuke basubira ku Ishuri, ni yo bajyayo inshuro imwe mu Cyumweru. Na ho ubundi mba mbaroga ntabwo muzashobora gusobanura uko bamwe bajyayo, abandi ntibageyo. Ni ukuri mubyigeho. Hato abaturage batabakuraho ikizere.”

Umuyobozi w’agateganyo wa REB, Dr. Sebaganwa Alphonse yasubije uyu mwarimu ko iki kigo na MINEDUC biri kwiga ku buryo amasomo yo muri ibi byiciro yasubukurwa bidatinze. Ati: “Murakoze kuri izo mpungenge mugaragaje kandi zifite ishingiro. Mineduc na REB turiho turabitegura neza kandi muramenyeshwa gahunda yo gutangira bidatinze.”

Soma Izindi Nkuru

26 Responses

  1. Yandikiye Perezida Kagame atabariza incuke n’abo mu mashuri abanza batacyiga
    Nimwicecekere mwa bagabo mwe.Abana bahindutse ihene neza neza.Mbabariye umwarimu uzabigisha!

    1. Yandikiye Perezida Kagame atabariza incuke n’abo mu mashuri abanza batacyiga
      Mwarimu se we arorohewe?utekerezako uwo muri private school amezi 10 adakora kumafaranga,na bo bakwiye gutabarwa

    2. Yandikiye Perezida Kagame atabariza incuke n’abo mu mashuri abanza batacyiga
      Mwarimu se we arorohewe?utekerezako uwo muri private school amezi 10 adakora kumafaranga,na bo bakwiye gutabarwa

    3. Yandikiye Perezida Kagame atabariza incuke n’abo mu mashuri abanza batacyiga
      Mwarimu se we arorohewe?utekerezako uwo muri private school amezi 10 adakora kumafaranga,na bo bakwiye gutabarwa

    4. Yandikiye Perezida Kagame atabariza incuke n’abo mu mashuri abanza batacyiga
      Mwarimu se we arorohewe?utekerezako uwo muri private school amezi 10 adakora kumafaranga,na bo bakwiye gutabarwa

  2. Yandikiye Perezida Kagame atabariza incuke n’abo mu mashuri abanza batacyiga
    Nimwicecekere mwa bagabo mwe.Abana bahindutse ihene neza neza.Mbabariye umwarimu uzabigisha!

  3. Yandikiye Perezida Kagame atabariza incuke n’abo mu mashuri abanza batacyiga
    Ngewe rwose harigihe mbura aho mpera nkubu kko ministre azi abana basigaye birirwa mu muhanda kubera kutiga!???? bamwe basigaye bazi no gusabiriza abandi bari batangiye kumenya kwandika barabyibagiwe kubera kurambirwa arko uzi amezi 10!!! Abandi basigaye bakoreshwa n’imirimo itabakwiriye kuko ari bo babona hafi mugihe bakuru be bagiye kwiga… Ba nyakubahwa murengere u Rwanda rw’ejo

  4. Yandikiye Perezida Kagame atabariza incuke n’abo mu mashuri abanza batacyiga
    Ngewe rwose harigihe mbura aho mpera nkubu kko ministre azi abana basigaye birirwa mu muhanda kubera kutiga!???? bamwe basigaye bazi no gusabiriza abandi bari batangiye kumenya kwandika barabyibagiwe kubera kurambirwa arko uzi amezi 10!!! Abandi basigaye bakoreshwa n’imirimo itabakwiriye kuko ari bo babona hafi mugihe bakuru be bagiye kwiga… Ba nyakubahwa murengere u Rwanda rw’ejo

  5. Yandikiye Perezida Kagame atabariza incuke n’abo mu mashuri abanza batacyiga
    Arko muravuga Ababa muyekerezako abarimu babo cyane about muri prive batagiye kwicwa n’inzara muvugire Ababa muvugira n’abarezi babo igice cya private schools.

  6. Yandikiye Perezida Kagame atabariza incuke n’abo mu mashuri abanza batacyiga
    Arko muravuga Ababa muyekerezako abarimu babo cyane about muri prive batagiye kwicwa n’inzara muvugire Ababa muvugira n’abarezi babo igice cya private schools.

  7. Yandikiye Perezida Kagame atabariza incuke n’abo mu mashuri abanza batacyiga
    Ese ubu iyi baruwa yageze ku wo yandikiwe?

  8. Yandikiye Perezida Kagame atabariza incuke n’abo mu mashuri abanza batacyiga
    Ese ubu iyi baruwa yageze ku wo yandikiwe?

  9. Yandikiye Perezida Kagame atabariza incuke n’abo mu mashuri abanza batacyiga
    Ingaruka zibi byose muzazibona neza nyuma yimyaka 20 ubwo aba bana bose bazaba bahurira kwisuko ryumurimo!!

  10. Yandikiye Perezida Kagame atabariza incuke n’abo mu mashuri abanza batacyiga
    Ingaruka zibi byose muzazibona neza nyuma yimyaka 20 ubwo aba bana bose bazaba bahurira kwisuko ryumurimo!!

  11. Yandikiye Perezida Kagame atabariza incuke n’abo mu mashuri abanza batacyiga
    ariko abantu bandikira Perezida ari uko ba Ministri bandikiwe ntibasubize? mwagiye mureka kurenga ku nzego koko. abanyamakuru namwe ntimukajye mutiza umurindi abantu nkaba batesha agaciro inzego zacu twitoreye.

  12. Yandikiye Perezida Kagame atabariza incuke n’abo mu mashuri abanza batacyiga
    ariko abantu bandikira Perezida ari uko ba Ministri bandikiwe ntibasubize? mwagiye mureka kurenga ku nzego koko. abanyamakuru namwe ntimukajye mutiza umurindi abantu nkaba batesha agaciro inzego zacu twitoreye.

  13. Yandikiye Perezida Kagame atabariza incuke n’abo mu mashuri abanza batacyiga
    Nibatabare rwose nahubundi birikomeye!!

  14. Yandikiye Perezida Kagame atabariza incuke n’abo mu mashuri abanza batacyiga
    Nibatabare rwose nahubundi birikomeye!!

  15. Yandikiye Perezida Kagame atabariza incuke n’abo mu mashuri abanza batacyiga
    bariya bana nibategereze icyorezo turebe aho kirekeza kuko abiga muri private bataha mu mamodoka bikabafasha kwirinda ,ntago ari ubusumbane reta n’umubyeyi iba ibarebera MWe ntimubibona.

  16. Yandikiye Perezida Kagame atabariza incuke n’abo mu mashuri abanza batacyiga
    bariya bana nibategereze icyorezo turebe aho kirekeza kuko abiga muri private bataha mu mamodoka bikabafasha kwirinda ,ntago ari ubusumbane reta n’umubyeyi iba ibarebera MWe ntimubibona.

  17. Yandikiye Perezida Kagame atabariza incuke n’abo mu mashuri abanza batacyiga
    Nibyokoko birakwiyeko,masoma
    Asubukurwape.

  18. Yandikiye Perezida Kagame atabariza incuke n’abo mu mashuri abanza batacyiga
    Nibyokoko birakwiyeko,masoma
    Asubukurwape.

  19. Yandikiye Perezida Kagame atabariza incuke n’abo mu mashuri abanza batacyiga
    Ibibintu nibyiza cyane uyu muturage cyakoze ikintu cyumumaro kwibutsa abafata ibyemezo harigihe baba batanabyibuka kuko abana babo bo bigaga

  20. Yandikiye Perezida Kagame atabariza incuke n’abo mu mashuri abanza batacyiga
    Ibibintu nibyiza cyane uyu muturage cyakoze ikintu cyumumaro kwibutsa abafata ibyemezo harigihe baba batanabyibuka kuko abana babo bo bigaga

  21. Yandikiye Perezida Kagame atabariza incuke n’abo mu mashuri abanza batacyiga
    Nibyiza kuba hari abatuvuganiye,ni ukuri mukwiye gushimwa.

    Tukanashimako ibibazo mwatanze byumviswe,abana kuba basubiye ku ishuli ni ibyo kwishimira rwose.Imana ibahe umugisha.

  22. Yandikiye Perezida Kagame atabariza incuke n’abo mu mashuri abanza batacyiga
    Nibyiza kuba hari abatuvuganiye,ni ukuri mukwiye gushimwa.

    Tukanashimako ibibazo mwatanze byumviswe,abana kuba basubiye ku ishuli ni ibyo kwishimira rwose.Imana ibahe umugisha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *