Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 28 Ukuboza 2020 kirangira tariki ya 3 Mutarama 2021. Cyaranzwe n’amakuru atandukanye yiganjemo ayavuzwe cyane mu mwaka ushize, by’umwihariko ay’icyorezo cya Covid-19 n’ingaruka zacyo. Cyaranzwe na none n’amakuru arebana n’umutekano n’ubutabera.
Ni akurikira:
Ingabo z’u Rwanda zikomeje gushimirwa umusanzu mu kurinda umutekano wa CAR
Ingabo z’u Rwanda zoherejwe muri Repubulika ya Centrafrica (CAR) zikomeje gushimirwa umusanzu zitanga mu kugarura umutekano muri iki gihugu cyibasiwe n’imitwe yitwaje intwaro kuva mbere y’amatora yabaye tariki ya 27 Ukuboza 2020.
Amatora ataraba, abarwanyi bivugwa ko bashyigikiye François Bozize wayoboye CAR, batangiye guhungabanya umutekano w’igihugu bitewe n’uko uyu munyapolitiki yangiwe kwiyamamaza.
Ingabo z’u Rwanda zidasanzwe nyuma y’ubwumvikane hagati y’ibihugu byombi, zoherejwe muri CAR tariki ya 20 Ukuboza, zihabwa inshingano zo kurinda ibice birimo umurwa Bangui n’abarimo Umukuru w’Igihugu, Faustin Touadera.
Ubu ku bufatanye n’ingabo z’andi mahanga, zikomeje guhashya iyi mitwe yitwaje intwaro.
Maj. Mudaheranwa warashe umusore yakekaga ko yamutereteraga umukobwa, yakatiwe igihano cya burundu
Urukiko rwa gisirikare tariki ya 31 Ukuboza 2020 rwakatiye igifungo cya burundu Maj. Mudaheranwa Godfrey nyuma yo kumuhamya icyaha cyo kwica ku bushake umuhungo yitiranyije n’uwamutereye inda umukobwa.
Mudaheranwa Godfrey
Tariki ya 29 Mutarama 2020 ni bwo Maj. Mudaheranwa yarashe uyu musore w’imyaka 17 y’amavuko witwa Gashayija Sam nk’uko abatangabuhamya bari aho byabereye mu Kagari ka Nyamirama, Umurenge wa Gitoki mu Karere ka Gatsibo babitangarije mu rukiko.
Urukiko kandi rwategetse ko Maj. Mudaheranwa yamburwa impeta za gisirikare.
Umunyarwandakazi watwaraga rukururana yarapfuye
Umunyarwandakazi Ladouce Munyakazi watwaraga ikamyo yambukiranya imipaka, tariki ya 30 Ukuboza 2020 yapfiriye mu mpanuka yakoreye mu Karere ka Kirehe, avuye muri Tanzania.

Imodoka Ladouce yari atwaye yari ihetse imizigo. Ngo yananiwe kuyiyobora, irenga umuhanda, ubwo yageragezaga kuyisimbuka iramukandagira.
Ladouce yari umwe mu Banyarwandakazi bake batwara amakamyo ya rukururana, uyu mwuga akaba yarawukundishijwe na se.
U Rwanda ntiruzaha u Burundi abakekwaho guhirika ubutegetsi bwa Nkurunziza
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Prof. Nshuti Manasseh yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda itazashyikiriza iy’u Burundi abo ikekaho kugerageza guhirika ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza mu 2015.
Yabitangarije igitangazamakuru The East African, avuga ko aba bakekwa bageze mu Rwanda nk’impunzi, bityo ihame mpuzamahanga ryo kubahiriza uburenganzira bw’impunzi ngo rigomba guhurikizwa.
Prof. Nshuti Manasseh yavuze ko u Rwanda rutazohereza ab’u Burundi bukekaho gushaka guhirika ubutegetsi bwa Nkurunziza
U Burundi buvuga ko bwahaye u Rwanda urutonde rw’abo bukeka rwabwoherereza kugira ngo “umubano w’ibihugu byombi wongere ugende neza” ariko Prof. Nshuti yavuze ko ibyo bitashoboka, ahubwo icyakorwa byibuze ngo ni ukohereza izi mpunzi mu bindi bihugu.


