eq5xcxbxeayrcpa.jpg

Kisoro: Abayobozi bapfukamye, barambaraye ku butaka basabiye imbabazi Gen. Kayihura (Amafoto)

Sangiza iyi nkuru

Abaturage batuye Akarere ka Kisoro (Abafumbira) bakubise amavi ku butaka, abandi barambarara hasi basaba Perezida Museveni ko yababarira mwene wabo, Gen. Kale Kayihura Muhwezi.

Abakoze ibi ni abahagarariye ishyaka rya NRM riri ku butegetsi muri ako karere basabaga ko “Yababarirwa” kuko yari ingenzi mu gutuma haba ubukangurambaga bw’ishyaka muri Kisoro.

eq5xcxbxeayrcpa.jpg
Abahagarariye NRM bubamye ku butaka ngo Gen. Kayihura ababarirwe

Aba nk’uko Daily Monitor ibitangaza, bari bayobowe n’Umuyobozi w’Akarere ka Kisoro, Abel Bizimana.

eq5xcwgw8aietro.jpg
Umuyobozi w’Akarere ka Kisoro, Abel Bizimana yari ayoboye uko gusaba imbabazi

eq5xcwixuaeaua8.jpg
Museveni ubwo yari ageze i Kisoro

Abafumbira bakomeje kugaragaza ko bababajwe no kuba Gen. Kayihura yarashyizwe ku gatebe, agashyirwa no mu nkiko. Uretse Dr. Philemon Mateke, Gen. Kayihura ni umwe mu Bafumbira bakomeye bari mu butegetsi bwa Museveni.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *