Museveni wahoze mu bakuru ba M23 yashinze umutwe wo kuyirwanya

Sangiza iyi nkuru

Mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuva muri uku kwezi k’Ugushyingo, hari umutwe witwaje intwaro mushya witwa Pareco/FF (Résistants patriotes congolais/Force de frappe) uvuga ko ugamije guhangana na M23.

Pareco/FF yashinzwe tariki ya 23 Ugushyingo na Sendugu Museveni wahoze ashinzwe ububanyi n’amahanga mu mutwe wa M23 mbere yo kuwirukanwamo muri 2013.

Uyu mutwe kuri ubu ufite ibirindiro bikuru muri Teritwari ya Masisi.

Uyu Sendugu avuga ko intego y’uyu mutwe we ari uguhangana n’imitwe yita iy’iterabwoba, irimo uwa M23 na ADF; mu rwego rwo kurinda ibice bitandukanye bya Congo Kinshasa.

Museveni Sendugu kandi ashinja by’umwihariko umutwe wa M23 ibyaha birimo gufata ku ngufu, ubwicanyi ndetse no kwigarurira ubutaka bwa Congo Kinshasa nyuma yo gukingirwa ikibaba n’amahanga.

Mu itangazo yasohoye ubwo yatangazaga ishingwa ry’uriya mutwe, yavuze ko yisunze ingingo ya 63 y’Itegekonshinga rya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo riha buri munyagihugu wese uburenganzira bw’uko agomba kurinda igihugu cye ndetse n’ubusugire bwacyo; mu gihe cyose cyaba gihuye n’ikibazo cyangwa igitero giturutse hanze yacyo.

Sendugu mu itangazo yaboneyeho guhamagarira imitwe yose y’ubwirinzi y’abanye-Congo guhuza imbaraga, mu rwego rwo “guhagarika umwanzi w’amahoro muri RDC hagamijwe gushyigikira guverinoma ya Congo mu rugamba irimo rwo kurandura imitwe yose y’iterabwoba ishyigikiwe n’u Rwanda na Uganda.”

Soma Izindi Nkuru

10 Responses

  1. Museveni wahoze mu bakuru ba M23 yashinze umutwe wo kuyirwanya
    Komera ku muheto Muhungu wacu Imana igushoboze guhasha umwanzi.

  2. Museveni wahoze mu bakuru ba M23 yashinze umutwe wo kuyirwanya
    Komera ku muheto Muhungu wacu Imana igushoboze guhasha umwanzi.

  3. Museveni wahoze mu bakuru ba M23 yashinze umutwe wo kuyirwanya
    Pole sendugu ubuzibyo wikururiye
    Amatiku yawe azakwambutsa rushoga kandi uzarohama umire nkeri. Ngwabichanyi burya niwowe utumariya bavandimwe bucheche ndaje ngukubiture mukadeyi .

  4. Museveni wahoze mu bakuru ba M23 yashinze umutwe wo kuyirwanya
    Pole sendugu ubuzibyo wikururiye
    Amatiku yawe azakwambutsa rushoga kandi uzarohama umire nkeri. Ngwabichanyi burya niwowe utumariya bavandimwe bucheche ndaje ngukubiture mukadeyi .

  5. Museveni wahoze mu bakuru ba M23 yashinze umutwe wo kuyirwanya
    ukuntu SENDUGU MUSEVENI yari umu Physicien mwiza ukuntu yaje kugera kuri ruriya rwego biratangaje, jye ndamuzi yigisha muri ESAPAG i Gitwe,Colege Adventiste de Gitwe,,muri ISPG u Rwanda rwaramugaburiye none nawe ari guhiga Banyarwandaphone,nategereze

  6. Museveni wahoze mu bakuru ba M23 yashinze umutwe wo kuyirwanya
    ukuntu SENDUGU MUSEVENI yari umu Physicien mwiza ukuntu yaje kugera kuri ruriya rwego biratangaje, jye ndamuzi yigisha muri ESAPAG i Gitwe,Colege Adventiste de Gitwe,,muri ISPG u Rwanda rwaramugaburiye none nawe ari guhiga Banyarwandaphone,nategereze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *