Perezida Museveni yatangaje ko atazi impamvu, abahoze ari abarwanyi ba M23 babarirwa muri Magana bahungiye ku butaka bwa Uganda, banze gusubira mu gihugu cyabo.
Museveni akaba yabitangarije itangazamakuru I Kasese mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane ari kumwe na perezida Kabila, aho yavuze ko akiganira n’uyu mutwe ngo yumve impamvu badashaka gusubira iwabo.
Kuva mu mwaka ushize, Uganda ntacyo yigeze ikora ku gitutu cy’abayobozi bo mu karere bayisabaga ibisobanuro ku mpamvu inyeshyamba zidasubizwa mu gihugu cyazo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Abagera muri 750 muri izi nyeshyamba nk’uko Museveni avuga, ziracyari mu Nkambi ya Bihanga mu burengerazuba bwa Uganda nk’uko Chimpreports dukesha iyi nkuru ivuga.
Uganda yigeze kandi kugerageza gucyura aba bahoze barwanira M23 mu 2014 bibyara imyivumbagatanyo ikomeye mu nkambi,ndetse umwe muri aba barwanyi ahitamo kwiyahura aho kugirango asubire mu gihugu cye nubwo bacye bemeye gutaha.

Izi nyeshyamba zayoborwaga na Brig. Gen. Sultan Makenga zaje gutsindwa bidasubirwaho mu 2013 zitsinzwe n’ingabo z’ibihugu bine zishyize hamwe, zihungira mu Rwanda no muri Uganda.
Uyu mutwe wavugaga ko urwanya ubutegetsi bwa Kabila kubera imibereho mibi no kutubahiriza uburenganzira bwa muntu mu burasirazuba bwa Congo, wigeze no kwigarurira umurwa mukuru wa Kivu y’Amajyaruguru, Goma, uza kuwusohokamo kubera igitutu cy’abayobozi mu karere n’Umuryango Mpuzamahanga.
Uyu mutwe rero nyuma waje gusinya amasezerano y’amahoro na guverinoma ya Congo uhagarika ubunyeshyamba, guverinoma nayo iwizeza ko uzakora ibishoboka abahoze muri uyu mutwe bagasubizwa mu buzima busanzwe mu mahoro.

Ubwo perezida Museveni yavuganaga n’itangazamakuru i Kasese ari kumwe na mugenzi we, perezida Kabila wari uri muri Uganda kuri uyu wa Kane, yatangaje ko nawe atiyumvisha impamvu inyeshyamba zatsembye zikanga gusubira iwabo kandi n’ibyo zasabaga byose ngo zitahe byarujujwe.
Museveni yagize ati: “Nta gitekerezo mfite cy’impamvu badasubirayo; twaganiriye na perezida kabila ambwira ko bakoze ibyifuzwaga byose ariko batari gusubirayo”
Yakomeje agira ati: ”Ngiye guhita mbabaza impamvu niba ibyo basabaga byose byarashyizwe mu mwanya ubwo tuzamenyesha guverinoma ya Congo.”
Abakuru b’ibihugu byombi bagiranye ibiganiro by’amasaha abiri mu muhezo muri Mweya State Lord muri Kasese kuri uyu wa Kane, mbere yo kugirana ikiganiro n’itangazamakuru.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com



