Museveni yahakanye gutegurira umuhungu we kuzamusimbura ku butegetsi, biciye mu isabukuru

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika ya Uganda, Yoweri Museveni, yasobanuye ko ibirori by’isabukuru y’amavuko y’umuhungu we ntaho bihuriye n’imyiteguro ihwihwiswa ya gahunda yo kumusimbura ku butegetsi.

Uyu muhungu usanzwe ari n’Umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka, Lt Muhoozi Kainerugaba, yatangiye kwizihiza ibi birori tariki ya 23 Mata 2022, bibera ku kibuga cya Lugogo Cricket Oval, aho cyitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye, abanyapolitiki n’abasirikare.

Ibi birori byakomereje ku biro bya Perezida Museveni tariki 24 Mata, aho byateguwe n’umuryango we, ku minsi yakurikiyeho haba ibikorwa bifitanye isano n’isabukuru ye birimo irushanwa ry’umupira w’amaguru ryahuje abajenerali mu gisirikare cya Uganda n’abadepite.

Hari abavuze ko ibi atari ibirori by’isabukuru gusa, ahubwo ngo ari umwanya wo gutegura umugambi wiswe ‘Muhoozi Project’ bivugwa ko uzafasha Gen. Kainerugaba gusimbura Yoweri Museveni ku butegetsi.

Uyu Mukuru w’Igihugu yagiranye ikiganiro n’umunyamakuru w’ikinyamakuru TRT World cyo muri Turukiya, amubaza niba ibi birori hari aho bihuriye n’uyu mugambi wavuzwe kuva kera, asubiza ko atari ko biri. Museveni ati: “Oyaaa! Ni umunsi w’amavuko. Hari ibyifuzo byiza byaje ariko uyu wari umunsi w’amavuko.”

Abajijwe niba amakuru y’uko yazasimburwa na Gen. Kainerugaba, Museveni yasubije ko Uganda ari igihugu cy’abanya-Uganda, atari icy’umuryango we; bityo ari bo bazihitiramo ukwiye kubayobora. Ati: “Uganda ni iy’abanya-Uganda, si iyanjye, si iy’umuryango wanjye, ni bo bahitamo.”

Perezida Yoweri Museveni ufite imyaka 77 y’amavuko, ayobora Uganda kuva mu 1986 ubwo we n’abasirikare bari mu mutwe w’ingabo wa NRA bahirikaga ubutegetsi bwa Milton Obote. Ari muri manda ya 6 yatsindiye muri Mutarama 2021, ntibizwi niba aziyamamaza mu matora ataha yo mu 2026.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *