Abantu byibuze 51 imiryango yabo yavugaga ko baburiwe irengero bari muri kasho z’Umutwe ushinzwe kurinda umukuru w’igihugu muri Uganda (SFC), nk’uko byahishuwe na Perezida Museveni.
Mu ibaruwa yo kuwa 23 Gashyantare, perezidansi ya Uganda yoherereje ikinyamakuru Daily Monitor kuri iki Cyumweru, Perezida Museveni, ari nawe mugaba w’ikirenga w’ingabo, yavuze ko abo bantu bafunze bashutswe n’udutsiko tw’abagizi ba nabi ngo bishore mu bikorwa by’ubugambanyi.
Icyakora nyuma y’ibyumweru byinshi bahatwa ibibazo, Perezida Museveni yavuze ko abari baraburiwe irengero babaye inshuti za Leta kubera ko bafashaga “gushyira ahagaragara umugambi wose w’ubugizi bwa nabi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi wongeyeho n’abo bakoranaga mu gihugu n’abaterankunga b’abanyamahanga”.
Perezida Museveni ati “Birababaje cyane ku bagambanyi. Uru rubyiruko rwaduhaye gahunda yose kandi ubu ni inshuti zacu. ” Yahishuye ko abagera kuri 53 mu bakekwa bari mu maboko ya SFC ubwo yagezaga ijambo ku gihugu ku itariki ya 13 Gashyantare 2021 ku bijyanye no kubura kw’abaturage.
Babiri muri bo ngo bararekuwe barimo umwe urwaye igituntu, mu gihe abandi 51 bagifunze.
Perezida Museveni ntiyagaragaje ibirego bishobora gushinjwa aba bantu ku giti cyabo cyangwa impamvu yatumye badashyikirizwa urukiko ku mugaragaro nk’uko bisabwa n’Itegeko Nshinga kandi nta nubwo yasobanuye impamvu abakekwaho icyaha bafunzwe na SFC aho kuba mu maboko y’ubugenzacyaha.
Ibaruwa ya Perezida yakwirakwijwe nyuma y’iminsi itatu minisitiri w’umutekano mu gihugu, Gen Jeje Odongo, ashyikirije Inteko Ishinga Amategeko urutonde rw’abasivili 177 byavugwaga ko baburiwe irengero, ariko avuga ko bafungiwe by’agateganyo muri gereza za gisivili cyangwa mu kigo cya gisirikare cya Makindye.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


