Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda usanzwe ari n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’iki gihugu, yakoze impinduka mu gisirikare zasize ashyizeho Umugaba w’Ingabo zirwanira mu kirere mushya.
Uwagizwe Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira mu kirere ni Maj. Gen Charles Okidi nyuma yo kuzamurwa mu ntera akagirwa Lt. Gen.
Uyu yasimbuye kuri uyu mwanya Lt. Gen. Charles Lutaaya Museveni yagize Umujyanama we Mukuru mu byerekeye Ingabo zirwanira mu kirere.
Indi mpinduka ni iya Lt. Col Stephen Kiggundu wazamuwe mu ntera akagirwa Brig. Gen ndetse agahabwa inshingano zo kuba Umugaba w’Ingabo zirwanira mu kirere wungirije.
Ni inshingano zari zisanganywe na Lt Gen. Charles Okidi.
Impinduka Museveni yakoze mu ngabo za Uganda zirwanira mu kirere zije zikurikira izo yakoze mu kwezi gushize, ubwo yazamuraga mu ntera Muhoozi Kainerugaba usanzwe ari umuhungu we akamuha ipeti rya General; gusa akamwambura inshingano zo kuba Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka.
Ni inshingano yahise aha Lt. Gen Kayanja Muhanga wari usanzwe ari Umuyobozi wa Brigade y’Ingabo zirwanira mu misozi; nyuma yo kumuzamura mu ntera amuvanye ku ipeti rya Maj. Gen.


