Perezida Yoweri Kaguta Museveni kuri uyu wa Gatatu, yarahiriye kuyobora Uganda muri manda ye ya gatandatu izamugeza ku myaka 40 ku butegetsi.
Ni nyuma yo kwegukana intsinzi mu matora y’umukuru w’Igihugu yabaye ku wa 14 Mutarama uyu mwaka, atsinze abo bari bahanganye barimo Bobi Wine ku majwi agera kuri 59%.
Umuhango w’irahira rya Museveni kuri uyu wa Gatatu, wabereye ku kibuga cy’ubwigenge cya Kololo i Kampala.
Ni umuhango witabiriwe n’abanyacyubahiro barenga 30 baturutse hanze ya Uganda, barimo n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’u Rwanda, Ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Prof Nshuti Manasseh wahagarariye Perezida Kagame.
Abandi banyacyubahiro bitabiriye uriya muhango barimo ba Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, Samia Suluhu wa Tanzania, Uhuru Kenyatta wa Kenya, Salva Kiir wa Sudani y’Epfo na FĂ©lix Tshisekedi wa RDC.
Ba Perezida Mohammed Fermajoo wa Somalia, Hague Geingob wa Namibia, Emmerson Mnangagwa wa Zimbabwe, Nana-Akuffo Addo wa Ghana, Alpha Condé wa Guinea na Sahle-Work Zewde wa Ethiopia na bo bitabiriye uriya muhango.
Perezida Museveni mu ndahiro ye, yavuze ko mu izina ry’Imana ishobora byose azakora neza inshingano za Perezida wa Uganda, zirimo “kurinda no kubungabunga itegeko nshinga rya Uganda, kubungabunga amategeko ya Uganda no guteza imbere ubukungu bw’abaturage ba Uganda.”
Indahiro ya Perezida Museveni wahise ashyikirizwa ibirango by’igihugu birimo ibendera, ikirangantego n’ingabo; yakurikiwe no kugenzura akarasisi k’ingabo za Uganda no kwerekwa ubushobozi bw’igisirikare cya Uganda abereye Umugaba w’Ikirenga.
Museveni ugomba kuyobora Uganda mu myaka itanu iri imbere izamusiga amaze imyaka 40 ku butegetsi, ni Perezida wa Uganda kuva mu 1986.
Ni nyuma yo kubugeraho abuhiritseho umunyagitugu Milton Obote mu rugamba abari inyeshyamba zo mu mutwe wa NRA batangiye mu 1981.








