20250911_160655

Museveni yasabye Amerika n’u Burusiya kugura kizimyamwoto Uganda yakoze

Sangiza iyi nkuru

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, yamuritse imodoka zizimya inkongi igihugu cye cyakoze, asaba ibihugu by’ibihangange kuzigura.

Izi modoka zizwi nka ‘Muliro Eater’, Museveni yazimurikiye ba Ambasaderi b’ibihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bwongereza, u Burusiya n’ibindi bihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi.

Yanditse ku rubuga rwe rwa X ati: “Nanejejwe no kwereka agashya twahanze k’imodoka zizimya umuriro ba Ambasaderi ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Burusiya, u Bwongereza n’ibihugu binyamuryango bya EU. Twerekanye iya mbere y’ubwoko bwazo mu nama.”

Perezida Museveni yavuze ko nyuma yo kubona kuri Televiziyo inkongi zitandukanye zibasira imijyi itandukanye n’uturere twa biriya bihugu, yagize igitekerezo cyo guhuza amayeri gakondo yo muri Afurika yo kuzimya inkongi n’ikoranabuhanga ryo mu bifaru bya gisirikare, mu rwego gukora iriya modoka irya umuriro.

Yasabye biriya bihugu by’ibihangange kubera Uganda umukiriya, ati: “Ndizera ko bazemera iki cyifuzo bakatubera abakiliya.”

Museveni yashimangiye ko gahunda yo gukora ziriya kizimyamwoto yerekana ubushake bwa Uganda bwo gufasha no guteza imbere udushya twa Afurika.

Soma Izindi Nkuru

One Response

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *