Museveni yasezereye ba ‘Generals’ 48

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Uganda akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’ingabo z’iki gihugu, Yoweri Kaguta Museveni, yasezereye abasirikare 48 bafite amapeti ari mu cyiciro cya General.

Uyu muhango wabereye ku biro by’Umukuru w’Igihugu i Entebbe kuri uyu wa 31 Kanama 2022, Museveni ashimira aba basirikare ubwitange bwabaranze mu kazi, aboneraho kubasaba gukora ibikorwa bibateza imbere nk’ubuhinzi n’ubworozi.

Abasirikare basezerewe barimo: General David Sejusa wabaye umuhabikorwa w’inzego zishinzwe iperereza, Lieutenant General. Andrew Gutti wabaye Perezida w’urukiko rwa gisirikare na Lt Gen. Proscovia Nolweyiso usanzwe ari umujyanama wa Museveni mu by’igisirikare n’umutekano.

Harimo kandi Lt Gen. John Mugume, Maj. Gen. Steven Kashaka, Maj. Gen. Joram Kakaari Tumwine, Maj. Gen. Manon Katirima Phinahas, Maj. Gen. Elly Kayanja, Maj. Gen. Geoffrey Balaba Muheesi.

Lt Gen. George Igumba ushinzwe imiyoborere mu gisirikare cya Uganda, yasobanuye ko abasirikare b’amapeti ya General bagombaga gusezera bari 75, ariko uyu mubare wahindutse bitewe n’uko bitari guhura n’ingengo y’imari yateganyijwe.

Perezida Museveni yatangaje ko mu basirikare b’ipeti rya General bagombaga gusezererwa, harimo General Elly Tumwine uherutse gupfa.

Ba Generals basezerewe nyuma y’aho ku wa 30 Kanama hasezerewe abandi basirikare 267 kuva ku ipeti rya Major kugera ku rya Colonel.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Museveni yasezereye ba ‘Generals’ 48
    Gusaza biragatsindwa.Niba umuntu yakomezaga kubaho ntasaze.Ni ikibazo gihangayikisha abatuye isi bose.Ariko se koko bizageraho imana ihagarike gusaza no gupfa nkuko bavuga?Birashoboka kubera ko ishobora byose kandi yabidusezeranyije.Uretse ko izabiha gusa abantu birinda gukora ibyo itubuza nkuko bible ivuga.

  2. Museveni yasezereye ba ‘Generals’ 48
    Gusaza biragatsindwa.Niba umuntu yakomezaga kubaho ntasaze.Ni ikibazo gihangayikisha abatuye isi bose.Ariko se koko bizageraho imana ihagarike gusaza no gupfa nkuko bavuga?Birashoboka kubera ko ishobora byose kandi yabidusezeranyije.Uretse ko izabiha gusa abantu birinda gukora ibyo itubuza nkuko bible ivuga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *