Museveni yatangiye kwamaganwa hifashishijwe ingurube

Sangiza iyi nkuru

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida wa Uganda Yoweli Kaguta Museveni batangiye kumwamagana bifashishije ingurube zoherejwe mu nteko mu rwego rwo kuvuga ko batamwifuza.
Muri iki gitondo iruhande rw’inzu ikoreramo inteko ishinga amategeko ya Uganda hagaragaye ingurube zifite ibara rijya gusa n’umuhondo zajugunywemo n’umuntu utabashije kumenyekana ubu akaba ashakishwa na Police ya Uganda.
museveni
Izi ngurube zagaragaye muri iki gitondo ni nyuma y’igihe gito polisi y’iki gihugu itaye muri yombi itsinda ry’impirimbanyi z’urubyiruko zivuga ko zitifuza Perezida Yoweli kaguta Museveni wa Uganda gukomeza kuyobora iki gihugu.
Ikinyamakuru The Chimpreport cyandikirwa muri Uganda kivuga ko umutangabuhamya wiboneye aya mahano n’amaso ye yavuze ko yabonye umuntu wari kuri moto anaze mu nteko igisanduku ahita yiruka cyane na moto yari atwaye.
Jane Amajo umucuruzi ucururiza hafi y’iyi nteko nawe yagize ati “ twiboneye n’amaso yacu umuntu wari ufite igikarito ajugunya igisanduku ku mwinjiriro w’iyi nteko mu kanya gato amaze kugenda tubona ingurube zisohoka muri icyo gisanduku.
akabenzi
Nyuma y’igihe gito izo ngurube zari zoherejwe mu nteko zahise zisohorwa nabi na polisi ishinzwe kurinda inteko ya Uganda yari ku burinzi.
Nyuma y’aya mahano umwe mu badepite yabwiye itangazamakuru ko ubu umutekano w’inteko uhereye ahinjirirwa ukajijwe cyane.
Si ubwa mbere inteko ishinga amategeko ya Uganda yibasirwa n’ingurube kuko nanone mu minsi ishize iyi nteko yigeze nanone koherezwamo ingurube eshatu ariko abashinzwe umutekano w’inteko baza kuzisohoramo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Alphonse Munyankindi / Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *