Museveni yategetse Gen Katumba gusesa inama y’ubutegetsi yose ya Uganda Airlines

Sangiza iyi nkuru

Perezida Yoweri Museveni wa Uganda, yategetse ko inama y’ubutegetsi ya sosiyete ya Uganda Airlines ikora ubwikorezi bwo mu kirere iseswa yose; nyuma y’iperereza ryakozwe rigasanga yugarijwe na ruswa ikomeye ndetse n’imicungire mibi.

Museveni muri Operasiyo yiswe iyo ‘kubaga’ biriya bibazo, yategetse Minisitiri w’Umurimo n’Ubwikorezi, Gen Katumba Wamala, gusesa inama y’ubutegetsi yose ya Uganda Airlines kandi agashyikiriza ubushinjacyaha abayobozi bayo ashinja kwishora muri ruswa bakira za bitugukwaha no gucunga sosiyete y’igihugu nk’umutungo wabo bwite.

Ati: “Guhana kose, kwirukana, gusesa amasezerano, gukurikiranwa no guta muri yombi bigomba gukorwa byihuse kandi bigakurikiza n’amategeko. Abayobozi bose babigizemo uruhare bagomba koherezwa muri IGG (Umugenzuzi Mukuru wa Guverinoma) kugira ngo bashyikirizwe ubushinjacyaha kandi birashoboka ko amafaranga ya Leta ashobora kugaruzwa.”

Ku bijyanye n’abagomba kuyobora iriya sosuyete mu nzibacyuho, Museveni yasabye abanyamahanga bahorano muri Minisiteri y’Umurimo n’Ubwikorezi ndetse n’iy’Imari kwita kuri kiriya kibazo, kugeza igihe bizabera ngombwa ko atanga ubujyanama.

Iperereza ryakozwe ryagaragaje ko Uganda Airlines yugarijwe n’uruhuri rw’ibibazo birimo kuba hari abayobozi bayo baka amafaranga abasaba akazi, kutubahiriza amasezerano yo gutanga amasoko, guha akazi bene wabo n’abo bahuje amadini, kugenera imishahara abakozi ba baringa ndetse no guha akazi abapilote batujuje ibisabwa bitwaje umutekano w’abagenzi.

Mu kuvugutira umuti ibibazo, Museveni yategetse ko habaho isuzuma ry’amasezerano yose y’iriya sosiyete mu bijyanye n’amafaranga ndetse n’ibindi nkenerwa (expenses), ndetse hakanabaho impinduka kugira ngo umurongo w’imikorere yayo uhure n’uw’ubuyobozi bushinzwe amasoko ya Leta.

Perezida Museveni yategetse Gen Katumba kumenya neza niba imikorere ya Uganda Airlines iriho yavugururwa kugira ngo hongerwe ingamba hanasewengurwa imikorere hamwe n’imikoranire ikwiye, byaba byiza hakerekanwa abakozi b’iriya sosiyete bose mu rwego rwo koroshya akazi mu guhuza umubare wabo n’umusaruro batanga.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV->https://www.youtube.com/channel/UC_Wx4Sy2IawVLtp5-QMRhnQ]

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *