Museveni yavuze impamvu yatuma UPDF ijya mu mirwano na M23

Sangiza iyi nkuru

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda aheruka gushimangira ko Ingabo z’igihugu cye ziheruka koherezwa mu burasirazuba bwa Congo zitajyanweyo no kurwana na M23, bijyanye no kuba inyeshyamba zo muri uyu mutwe zarahawe n’abakuru b’ibihugu by’akarere amabwiriza yo guhagarika imirwano no kuva mu bice zigaruriye.

Mu ntangiriro z’uku kwezi ni bwo Uganda yohereje muri Congo Kinshasa Ingabo 5,000 zagiye mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba bwo kugarura amahoro (EACRF).

Museveni mu ibaruwa irimo ubutumwa aheruka kugenera abanya-Uganda, yavuze ko ubutumwa nyamukuru bwa ziriya ngabo ari “ugufata bimwe mu birindiro M23 yashyikirije Ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba nk’ingabo zidafite uruhande zibogamiyeho, aho kubishyikiriza Ingabo zya Congo M23 ifata nk’abanzi.”

Museveni yunzemo ati: “Twerekeje mu bice bya Bunagana na Rutshuru, ku mpamvu itari iyo kurwana na M23 ahubwo mu rwego rwo gukora nk’Ingabo zidafite uruhande zibogamiyeho mu gihe abanye-Congo barimo gukoresha igihe cyabo mu gukemura ibibazo byabo bya Politiki.”

Kuri ubu Ingabo za Uganda zamaze kugera mu duce twa Bunagana, Kiwanja/Rutshuru na Mabenga twose tugenzurwa na M23.

Uyu mutwe wari warahawe itariki ya 30 Werurwe nka nyirantarengwa yo kuba wamaze kuva mu bice byose wagenzuraga, gusa iyi tariki yageze hari uduce twinshi utarabasha kuvamo.

Ni nyuma y’uko mu byumweru bike bishize habaye imirwano ikomeye yasakiranyije uruhande rw’Ingabo za Leta ya Congo ndetse n’inyeshyamba za M23.

Museveni mu ibaruwa ye yavuze ko impamvu yonyine Ingabo za Uganda zajya mu mirwano na M23 “ni uko twagabwaho ibitero, ntitwagiye hariya kurwana.”

Yunzemo ati: “Kurwana byaza nyuma mu gihe imitwe yitwaje intwaro itari Ingabo za Leta yaba itemeye amahoro twese tubona nk’ikintu gishoboka. Icyo gihe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba waduha uburenganzira bwo kurwana mu gihe umwe mu bafatanyabikorwa yaba yanze gushyira mu bikorwa amasezerano y’amahoro twemeranyije.”

Ni ibisobanura ko abayobozi b’Ingabo z’ibihugu bya Kenya, Uganda na Sudani y’Epfo ziri muri Congo bo ubwabo badashobora gufata icyemezo cyo kujya mu mirwano, keretse ari icyemezo gifashwe na EAC.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *