Museveni yavuze ko agiye gushyiraho intasi zo kureba abayobozi basinzirira ku kazi

Sangiza iyi nkuru

Perezida Museveni Yoweli wa Uganda yavuze ko agiye gushyiraho intasi zishinzwe kureba abayobozi avuga ko basinzirira mu biro, bikadindiza ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za Leta.

Mu ijambo rye ubwo yafunguraga ku mugaragaro urwego Public Policy Executive Oversight Forum (Apex platform), yavuze ko Urwego rushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu, ISO, rugiye guhagurukiye iki kibazo.

Yagize ati ” Twatakaje igihe kinini bitewe n’abantu batumva icyo tugamije. Ubu ndishimira ko twatangiye kugana mu cyerekezo cyiza. Nta mpamvu yatuma ibintu bigenda nabi kandi ingengo y’imari yo kubikora ihari. Ngiye gushyiraho intasi zo muri ISO zigenzure abo barya ruswa n’abagera mu kazi bagasinzira.”

Yavuze ko gukoresha ubu buryo bizafasha mu gutahura abayobozi barya ruswa.

Umunyamabanga wa Leta muri Perezidansi ushinzwe kugenzura iby’ubukungu, Peter Ogwang, yavuze ko aho babashije gufata abarya ruswa, ari abantu bo muri ISO babaga batanze amakuru.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *