Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, tariki ya 25 Kanama 2022 yatangaje ko General Elly Tumwine wapfuye uwo munsi ari we warashe isasu rya mbere ryafunguye urugamba rwamufashije kugera ku butegetsi mu 1986 ubwo umutwe witwaje intwaro wa NRA wakuraga Milton Obote ku butegetsi.
Uyu Mukuru w’Igihugu yasobanuye ko Gen. Tumwine wabaye Minisitiri w’umutekano wa Uganda, yarasiye iri sasu ku rugamba rwatangijwe ku kigo cya gisirikare cya Kabamba tariki ya 6 Gashyantare 1981.
Inkuru yabanje https://bwiza.com/?Museveni-yahishuye-ko-Gen-Tumwine-ari-we-warashe-isasu-rya-mbere-mu-rugamba
Kuri uyu wa 29 Kanama, ubwo yari mu muhango wo gushyingura uyu musirikare, Perezida Museveni yavuze ko iri sasu Gen. Tumwine yarashe ryatumye bagenzi be bari batangiranye urugamba bamurakarira.
Yagize ati: “Isasu rya mbere Tumwine yarashe ryari ikosa, yewe n’abantu bose baramurakariye, ariko mu by’ukuri Imana yaramukoresheje. Ikosa ryari mu mugambi w’Imana.”
Gen. Tumwine ni umwe mu basirikare bo hejuru bagize uruhare rukomeye mu gukuraho ubutegetsi bwa Obote. NRA imaze gufata ubutegetsi, yahawe imirimo itandukanye muri Leta, by’umwihariko mu rwego rw’umutekano.

4 Responses
Museveni yavuze ko isasu Gen. Tumwine yarashe ryatumye bagenzi be bose bamurakarira
Imana se ikoresha abantu amakosa nkuko Museveni avuga?? Ngo ni imana yatumye General Elly Tumwine arasa amasasu?
Ntabwo imana yivanga mu ntambara z’abantu.Ahubwo itubuza kurwana,ikadusaba gukundana.

Muvandimwe mwiza,Imana yacu ntikorana natwe amakosa.ariko mumakosa yacu urukundo n’ubuntu bwayo bwinshi bitugumaho,ineza yayo itarondoreka ituba hafi niyo mpamvu yitwa Imana.
Mumakosa yacu keshi abantu batuvaho,ariko Imana ntiterwa isoni no kwitwa Imana yacu no mubihe bigoye,ahubwo iraturinda ngo none ejo twahinduka.Imana si nkatwe abantu.
Mbonereho mfate aka kanya nshima Imana kubwurukundo rwayo rwishi imirimo nibitangaza idukorera,Kandi ataruko turi beza,Imana ishimwe.