Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, yasinye itegeko ryongera kwemerera inkiko za gisirikare kuburanisha abaturage b’abasivile, mu gihe bibaye ngombwa.
Muri Uganda itegeko nk’iri ryari risanzweyo, gusa riza kuvanwaho nyuma y’uko muri Mutarama Urukiko rw’Ikirenga rwagaragaje ko rinyuranyije n’Itegekonshinga rya kiriya gihugu.
Mbere y’uko rivaho, abasivile bo muri Uganda bashoboraga kuburanishwa n’inkiko za gisirikare mu gihe bafatanwe n’ibikoresho bya gisirikare nk’imbunda ndetse n’impuzankano za gisirikare.
Muri Mutarama ubwo abacamanza bo mu Rukiko rw’Ikirenga bakuragaho ririya tegeko, bagaragaje ko inkiko za gisirikare nta bubasha cyangwa ukutabogama zifite byo kuba zaburanisha abasivile.
Umushinga wa ririya tegeko wongeye gusubira mu Nteko Ishinga Amategeko mu kwezi gushize, birangira abadepite bongeye kuritora; n’ubwo abo mu mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi banze kwitabira itora bavugaga ko ryica umwanzuro wafashwe n’urukiko ruruta izindi mu gihugu.
Itegeko rishya rivuga ko ba Perezida b’inkiko za gisirikare bagomba kuba bafite impamyabumenyi n’amahugurwa abibemerera, ikindi mu gihe bari gukora inshingano zabo bakaba badakwiye kubogama kandi bakazikora mu buryo bwigenga.
Rivuga kandi ko abasivile bemerewe kuburanishwa na ziriya nkiko, mu gihe bafatanwe ibikoresho bya gisirikare.
Umuvugizi w’Agateganyo w’Igisirikare cya Uganda, Col Chris Magezi, abinyujije ku rubuga rwe rwa X, yavuze ko ririya tegeko ryitezweho “gukemurana umwete ikibazo cy’ubugizi bwa nabi bwitwaje intwaro, rihagarike ishingwa ry’imitwe ya politiki yitwara gisirikare ishaka guhungabanya inzira za demokarasi, kandi rifashe umutekano w’igihugu gushingira ku rufatiro rukomeye.”
Icyakora Umunyapolitiki Robert Ssentamu Kyagulanyi ‘Bobi Wine’ utavuga rumwe n’ubutegetsi, yavuze ko ririya tegeko leta yaritoye kugira ngo ribe igikoresho cyo kwibasira abatavuga rumwe n’ubutegetsi.
Itegeko ryemerera inkiko za gisirikare muri Uganda ryongeye gutorwa, mu gihe muri iki gihugu hakomeje urubanza rw’umunyapolitiki Col. Dr Kizza Besigye utavuga rumwe n’ubutegetsi.
Besigye akurikiranweho ibyaha birimo kugambirira guhirika ubutegetsi bwa Perezida Museveni, gusa nyuma y’itabwa muri yombi rye Urukiko rwa Gisirikare rwambuwe ububasha bwo kumuburanisha kuko atari umusirikare.
Perezida Yoweri Kaguta Museveni yamaganiye kure uwo mwanzuro, avuga ko udakwiye; anashimangira ko ” igihugu ntikiyoborwa n’abacamanza, kiyoborwa n’abaturage.”
Museveni kandi mu bihe byashize yari yaragaragaje ko inkiko za gisirikare zifasha gukemura “ibikorwa bitemewe by’abagizi ba nabi n’ibyihebe byarimo byifashisha imbunda byica abantu.”
Yavuze kandi ko inkiko zisanzwe zifite akazi kenshi ku buryo zitakurikirana biriya byaha vuba.


