Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yirukanye Stephen Nuwagaba mu biro bye biri i Nakasero amwambura n’abarinzi n’ibikoresho by’umutekano yari yarahawe, nyuma y’iperereza ryagaragaje ko ibyo yavugaga ku nshingano ze n’amateka ye bitari ukuri.
Umunyamakuru Andrew Mwenda wegereye ubutegetsi bwa Uganda, yavuze ko icyemezo cya Museveni cyafashwe nyuma y’iperereza ryakozwe n’urwego rushinzwe ubutasi n’umutekano mu gisirikare cya Uganda (CDIS).
Ibyavuye muri iryo perereza byemeje amakuru ikinyamakuru Independent cyari cyaratangaje kuri Nuwagaba, wari warigaragaje nk’umuntu ukomeye mu nzego z’umutekano za Uganda, ndetse akavuga ko ari umuhanga mu by'umutekano w’ikoranabuhanga kandi ko yahohotewe n’abari muri izo nzego.
Uyu kandi yigaragazaga nk'umujyanama mukuru wa Perezida Yoweri Museveni mu bijyanye n'ubutasi.
Mwenda yavuze ko Museveni yatunguwe no kumenya ko Nuwagaba atari umuhanga mu mutekano w’ikoranabuhanga nk’uko yari yarabivuze, kandi ko atari yarakorewe iyicarubozo nk’uko yabivugaga.
Amakuru ahubwo avuga ko Nuwagaba yakoresheje ibinyoma n’amakuru mahimbano kugira ngo atere abantu ubwoba, abake amafaranga kandi ateze urujijo mu nzego za Leta.
Bivugwa ko nyuma y’iperereza, Museveni yafashe icyemezo cyo gukura Nuwagaba muri biro bye by'i Nakasero, akamwambura n’ibikoresho by’umutekano yari yarahawe n’uwahoze ayobora umutwe w’ingabo zidasanzwe (SFC), Maj. Gen David Mugisha.
Ni ibikoresho birimo imodoka ebyiri za Perezida, itsinda ry’abasirikare ba SFC bari bashinzwe kumurinda, imbunda nto ya pistolet n’imbunda nini.
Mwenda yavuze ko ibinyoma n’amakuru ayobya bya Nuwagaba byagize uruhare mu kwirukanwa kw’abakozi benshi bakoreraga muri Perezidansi ya Uganda no muri SFC, akavuga ko bari abakozi b’indahemuka kandi bakora neza.
Yasabye Museveni yigeze kubera umujyanama kongera gusuzuma ibyemezo byafatiwe abo bakozi kugira ngo bashobore gusubizwa mu kazi, ashingiye ku byo avuga ko ari uruhare rwa Nuwagaba mu kubashyiraho ibirego byatumye birukanwa.
Yanasabye Perezida wa Uganda gutegeka ko Captain Amis Ainebyona arekurwa, kuko amaze imyaka irenga ibiri afunzwe ashinjwa gukorera iyicarubozo Nuwagaba, kandi ko ibyo aregwa ari ibinyoma.


