Mushiki wa Cristiano Ronaldo, Katia Aveiro, yavuze ko bishoboka cyane ko musaza we atazongera gukinira ikipe y’igihugu ya Portugal, nyuma y’amakimbirane yagiranye n’umutoza Jorge Jesus.
Ibi bije nyuma y’uko Ronaldo w’imyaka 41 avuzweho kuva mu mwiherero w’ikipe y’igihugu kubera ibyo yise amasezerano atubahirijwe n’uyu mutoza. Ibyo byakurikiwe n’igihano cyafatiwe uyu mukinnyi, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Portugal rigatangaza ko ryatangiye iperereza ku myitwarire ye.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye i Lisbon, ubwo hatangizwaga igitabo, Katia Aveiro yavuze ko atizeye neza ko umuvandimwe we azongera gukinira Portugal.
Yagize ati: “Birashoboka cyane ko igisubizo ari oya kurusha yego. Ntekereza ko bombi, Cristiano na Jorge Jesus, bababaye. Ibyabaye ni ibintu bagizemo uruhare, si njye.”
Yongeyeho ko kongera kwiyunga hagati yabo bishobora kugorana, kuko ngo iyo umuntu yumvise ko yahemukiwe, gusubira mu mibanire isanzwe biba bigoye.
Katia yavuze ko ababajwe n’uko abona Abanyaportugal bibagirwa ibyo musaza we yagejeje ku gihugu, akemeza ko bitamworoheye kubona ari mu bibazo nk’ibi.
Na nyina wa Ronaldo, Dolores Aveiro, na we yari aherutse kunenga uko umwana we yafashwe, avuga ko hari ubwo adahabwa agaciro akwiye.
Ku rundi ruhande, Ronaldo yasabye bagenzi be imbabazi, ariko agitegereje umwanzuro w’iperereza ryatangijwe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Portugal.


