Mushiki wa Joseph Kabila yasabye ko u Rwanda rwagirana ibiganiro na FDLR

Sangiza iyi nkuru

Jaynet Kabila, mushiki wa Joseph Kabila wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yasabye ko Leta y’u Rwanda ko yagirana ibiganiro n’abarwanyi b’umutwe wa FDLR ngo kuko ari abaturage bayo.

Uyu mudepite usanzwe ari impanga ya Joseph Kabila yabitangarije muri Afurika y’Epfo, ubwo yari mu nteko y’abadepite b’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe.

FDLR yasabye Leta y’u Rwanda ko bagirana ibiganiro, igizwe ahanini n’abarwanyi bahungiye mu mashyamba ya Congo Kinshasa nyuma yo gusiga bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Leta y’u Rwanda imaze igihe igaragaza impungenge z’uko uyu mutwe ugambiriye kuyihungabanyiriza umutekano; impungenge zarushijeho kwiyongera nyuma y’uko hamenyekanye amakuru y’uko Ingabo za Congo Kinshasa zisigaye zifitanye imikiranire na FDLR.

Ku bwa Jaynet Kabila, “Leta y’u Rwanda ikwiye kugirana ibiganiro na FDLR kubera ko ni abaturage bayo.”

Uyu mudepite yunze mu ry’abategetsi bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bakunze kugaragaza ko FDLR ari ikibazo ku gihugu cyabo kuruta uko ari ikibazo ku Rwanda, agaragaza ko uriya mutwe “umaze kwica abanye-Congo benshi kuruta Abanyarwanda.”

Jaynet Kabila kandi yagaragaje ko mu myaka ibarirwa muri 28 FDLR imaze mu mashyamba ya Congo Kinshasa “nta na rimwe yigeze igaba igitero ku Rwanda”, ibigaragaza ko impunge rufite z’uko uriya mutwe ugamije kuruhungabanyiriza umutekano ari iz’ubwende.

U Rwanda cyakora cyo rumaze igihe rwakira abahoze ari abarwanyi ba FDLR, mbere yo kubafasha gusubira mu buzima busanzwe.

Uyu mutwe wa FDLR kuri ubu ni umwe mu irenga 120 imaze igihe ikorera mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Imwe muri iyi mitwe irimo ADF, CODECO na Mai Mai imaze igihe yica ibihumbi by’abanye-Congo, ndetse n’uwa M23 Leta y’i Kinshasa ishinja u Rwanda gutera inkunga. Ni ibirego cyakora cyo rumaze igihe kirekire ruhakana.

Ku bwa Jaynet Kabila, ngo iriya mitwe yindi nta kibazo iteye Congo Kinshasa kuko ikibazo nyamukuru kugeza ubu kiyihangayikishije ari “M23 ishyigikiwe n’u Rwanda.”

Kabila yashinje u Rwanda gufasha uyu mutwe kongera kubura imirwano, mu gihe muri 2013 ngo wari warasinye amasezerano y’uko nta mirwano izongera kubaho; ko ahubwo ugiye kugira uruhare mu mahoro n’iterambere rya Politiki ya Congo.

M23 cyakora cyo imaze igihe igaragaza ko Leta y’i Kinshasa itigeze yubahiriza ibikubiye mu masezerano y’amahoro basinyanye, ari na yo mpamvu nyamukuru abarwanyi bayo bongeye kubura intwaro.

Soma Izindi Nkuru

24 Responses

  1. Mushiki wa Joseph Kabila yasabye ko u Rwanda rwagirana ibiganiro na FDLR
    Uramuhora ubusa wamurekeye ubujiji bwe ko bufite inkomoko kuva kuri Desire Kabila, wibagiwe uwamuhayinka agatatira igihaho hatarashira ukwezi baciye kunda none uyu wamugayiki? Inyama niyamweru

  2. Mushiki wa Joseph Kabila yasabye ko u Rwanda rwagirana ibiganiro na FDLR
    Uramuhora ubusa wamurekeye ubujiji bwe ko bufite inkomoko kuva kuri Desire Kabila, wibagiwe uwamuhayinka agatatira igihaho hatarashira ukwezi baciye kunda none uyu wamugayiki? Inyama niyamweru

  3. Mushiki wa Joseph Kabila yasabye ko u Rwanda rwagirana ibiganiro na FDLR
    None se niba avuga ko FDLR ari ikibazo kuri congo kuki batayirwanya aribo!? Niba udateje ikibazo ku Rwanda kuki urwanda rwaganira nabo. Ibyo ni ukuyobya uburari.

    1. Mushiki wa Joseph Kabila yasabye ko u Rwanda rwagirana ibiganiro na FDLR
      bavuzukuri nabasazi mwakujuje ibya m23 izizana cyanga tuyikureyo

    2. Mushiki wa Joseph Kabila yasabye ko u Rwanda rwagirana ibiganiro na FDLR
      bavuzukuri nabasazi mwakujuje ibya m23 izizana cyanga tuyikureyo

  4. Mushiki wa Joseph Kabila yasabye ko u Rwanda rwagirana ibiganiro na FDLR
    None se niba avuga ko FDLR ari ikibazo kuri congo kuki batayirwanya aribo!? Niba udateje ikibazo ku Rwanda kuki urwanda rwaganira nabo. Ibyo ni ukuyobya uburari.

  5. Mushiki wa Joseph Kabila yasabye ko u Rwanda rwagirana ibiganiro na FDLR
    Burya Koko ngo umutindi umuvura ijisho bwacya akarigukanurira kdi ngo inyiturano y’umutindi ni umusuzi,Koko?iriya nzu ya Kabila umukobwa we yibagiwe amaraso ngo babe bar iKinshasa ?nta nshuti y’umuZaïrois

  6. Mushiki wa Joseph Kabila yasabye ko u Rwanda rwagirana ibiganiro na FDLR
    Burya Koko ngo umutindi umuvura ijisho bwacya akarigukanurira kdi ngo inyiturano y’umutindi ni umusuzi,Koko?iriya nzu ya Kabila umukobwa we yibagiwe amaraso ngo babe bar iKinshasa ?nta nshuti y’umuZaïrois

  7. Mushiki wa Joseph Kabila yasabye ko u Rwanda rwagirana ibiganiro na FDLR
    uyu mugore ni muzima ra??? ngo ibiganiro??? ndumiwe koko!!!ubu se waganira iki n’uwakwiciye koko??? ahubwo uyu mugore asabe imbabazi leta y’U Rwanda cg nawe afatwe nka ennemy

  8. Mushiki wa Joseph Kabila yasabye ko u Rwanda rwagirana ibiganiro na FDLR
    uyu mugore ni muzima ra??? ngo ibiganiro??? ndumiwe koko!!!ubu se waganira iki n’uwakwiciye koko??? ahubwo uyu mugore asabe imbabazi leta y’U Rwanda cg nawe afatwe nka ennemy

  9. Mushiki wa Joseph Kabila yasabye ko u Rwanda rwagirana ibiganiro na FDLR
    ngembona congo yihagararaho kubusa niba kurwanya m23 byarayinaniye yater urwandagute? nyirinama niyumvikanem23 iyishyire mugisirikare cyaFRDC erekekwifatanya na FDRR.

  10. Mushiki wa Joseph Kabila yasabye ko u Rwanda rwagirana ibiganiro na FDLR
    ngembona congo yihagararaho kubusa niba kurwanya m23 byarayinaniye yater urwandagute? nyirinama niyumvikanem23 iyishyire mugisirikare cyaFRDC erekekwifatanya na FDRR.

  11. Mushiki wa Joseph Kabila yasabye ko u Rwanda rwagirana ibiganiro na FDLR
    ntabyo kuganira na fdlr bitewe nibyo yasize ikoze murwanda-ahubgo ubwo barashaka kuyiter’inkunga ngo bifatanye baduhungabanyirize umutekano nkuko fdrl yasize ibikoze.

  12. Mushiki wa Joseph Kabila yasabye ko u Rwanda rwagirana ibiganiro na FDLR
    ntabyo kuganira na fdlr bitewe nibyo yasize ikoze murwanda-ahubgo ubwo barashaka kuyiter’inkunga ngo bifatanye baduhungabanyirize umutekano nkuko fdrl yasize ibikoze.

  13. Mushiki wa Joseph Kabila yasabye ko u Rwanda rwagirana ibiganiro na FDLR
    Arik ubundiwakugarira umuntunyuma hagakemurwa ikibazoke utabayenyambere kko? bababahaze; baganire DRC bonshutizabo naho abanyarwanda ,ibyobasizebakozeturabizi.ntakizatukuri FDRL puu!!

  14. Mushiki wa Joseph Kabila yasabye ko u Rwanda rwagirana ibiganiro na FDLR
    Arik ubundiwakugarira umuntunyuma hagakemurwa ikibazoke utabayenyambere kko? bababahaze; baganire DRC bonshutizabo naho abanyarwanda ,ibyobasizebakozeturabizi.ntakizatukuri FDRL puu!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *