Mukasine Thérèse, mushiki wa Paul Rudakubana wamamaye mu biganiro bitandukanye ku rubuga rwa YouTube, yatangaje ko urupfu rwe rwaba rufitanye isano n’inzoga zifite imisemburo iremereye kwa muganga bari baramubujije.
Rudakubana witabye Imana afite imyaka 56 y’amavuko, yavaga inda imwe na Buhigiro André w’imyaka 102 y’amavuko na Sindikubwabo Peter bamamaye kuri ubu ufite imyaka 48. Uko ari batatu bakundaga kuba bari kumwe.
Inkuru y’urupfu rutunguranye rwa Rudakubana yamenyekanye mu gitondo cy’ejo ku wa Gatanu, nyuma yo gusangwa mu cyumba yararagamo yapfuye.
Mukasine bava inda imwe yasobanuye ko mu busanzwe Rudakubana n’abavandimwe be bakundaga kuryama igihe kirekire, kuko akenshi yababyutsaga saa sita ari uko bagiye kurya barangiza bagasubira mu buriri.
Yavuze ko uburiri bongeraga kubuvamo byibura nka saa kumi z’umugoroba ari uko bagiye mu kabari.
Uyu mudamu wabanaga na bo mu nzu asobanura ko mu gitondo cy’ejo ku wa Gatanu yabyukiye mu kazi ko mu rugo bisanzwe, gusa ubwo yasaga n’uhugutse atungurwa no kubona Buhigiro wari usanzweho kumara igihe kirekire mu buriri yabyutse mbere y’abandi.
Yavuze ko yabajije uyu musaza we mukuru impamvu yabyutse kare, undi amusubiza ko uburiri yaburambiwe.
Mukasine avuga ko mbere yo kumenya urupfu rwa nyakwigendera Rudakubana wararanaga na Buhigiro yabonye amazi yatembye aturutse mu cyumba bararagamo, bituma ajya kureba niba hari uwaba yari yanyaye mu buriri.
Mu kugera muri iki cyumba ngo yasanze musaza we yahanutse ku buriri ndetse yanakebanye igikanu, yitabaje abaturanyi basanga yamaze gushiramo umwuka.
Mukasine avuga ko urupfu rwa nyakwigendera Paul rwabatunguye cyane, ngo kuko yari yaraye aryamye ari muzima.
Uyu mudamu cyakora cyo avuga ko atari bwo bwa mbere uriya musaza we yari yituye hasi, ngo kuko mu minsi yashize na bwo byamubayeho biba ngombwa ko ajyanwa ikitaraganya kwa muganga.
Yavuze ko icyo gihe bamugeza kwa muganga bababwiye ko “yaburaga iminota itatu ngo apfe, kuko yari afite ikibazo cy’amazi ndetse n’isukari nke mu mubiri.”
Mukasine yavuze ko akeka ko inzoga zo mu bwoko bw’ama liqueur Rudakubana yakundaga kunywa ari zo zishobora kuba zamwishe, na cyane ko kwa muganga bari barazimubujije kuko zimurusha imbaraga.


