Mushikiwabo yababajwe n’urupfu rwa Idriss Déby ‘witangiye umutekano wa Afurika’

Sangiza iyi nkuru

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango uhuriwemo n’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (La Francophonie), Louise Mushikiwabo, yatangaje ko yababajwe n’urupfu rwa Perezida Idriss Déby.

Inkuru y’urupfu rwa Déby wari Perezida wa Tchad yatangajwe n’igisirikare cya kiriya gihugu, cyavuze ko yazize ibikomere by’amasasu yarashwe ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ubwo yari ayoboye ingabo ze ku rugamba zari zihanganyemo n’inyeshyamba.

Madamu Louise Mushikiwabo abinyujije kuri Twitter ye, yavuze ko yababajwe n’urupfu rwa Perezida Déby ahamya ko yitangiye iterambere ry’igihugu cye ndetse n’umutekano w’umugabane wa Afurika.

Ati: “N’umubabaro mwinshi namenye urupfu rwa Marshal Idriss Deby Itno. Mu izina ryanjye n’iry’umuryango wa Francophone, mpumurije byimazeyo Abaturage ba Tchad. Ndashimira ibihe byiza by’umugabo w’igihangange, witangiye byimazeyo igihugu cye ndetse n’umutekano w’umugabane.”

Perezida Déby yitabye Imana nyuma y’umunsi umwe atorewe kuyobora abaturage ba Tchad muri manda ya gatandatu yikurikiranya.

Mu gihe cye nka Perezida wa Tchad, yakunze gukora ibishoboka byose mu rwego rwo guhashya imitwe yitwaje intwaro.

Nko muri Mata umwaka ushize yayoboye igitero ingabo za Tchad cyafatiyemo intwaro nyinshi z’umutwe wa Boko Haram, ndetse kinicirwamo abarwanyi 76 b’uriya mutwe.

Perezida Idriss Déby yahise asimburwa n’umuhungu we witwa Mahamat Idriss Déby ufite ipeti rya Jenerali, ugomba kuyobora Tchad mu nzibacyuho y’amezi 18.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Mushikiwabo yababajwe n’urupfu rwa Idriss Déby ‘witangiye umutekano wa Afurika’
    Yego ntawe bitababaza,ariko ntiyashimirwa ko yari amaze imya 30 ,k’ubutegetsi,akazi itakoze mu myaka 15 ntako uba uzakora,Africa yagombye kujya igira inama aba bagundira Ubutegetsi bakavaho.

    1. Mushikiwabo yababajwe n’urupfu rwa Idriss Déby ‘witangiye umutekano wa Afurika’
      Ikibazo sukugundira ubutegetsi ahubwo nuburyo ayoboye abaturage be,gutinda kubutegetsi uyobora neza ntakibazo mbibonamo,kadafi wayoboye imyaka irenga 40 abaturage be bari babayeho neza kurusha abo mubihugu byibihangange ku isi

    2. Mushikiwabo yababajwe n’urupfu rwa Idriss Déby ‘witangiye umutekano wa Afurika’
      Ikibazo sukugundira ubutegetsi ahubwo nuburyo ayoboye abaturage be,gutinda kubutegetsi uyobora neza ntakibazo mbibonamo,kadafi wayoboye imyaka irenga 40 abaturage be bari babayeho neza kurusha abo mubihugu byibihangange ku isi

  2. Mushikiwabo yababajwe n’urupfu rwa Idriss Déby ‘witangiye umutekano wa Afurika’
    Yego ntawe bitababaza,ariko ntiyashimirwa ko yari amaze imya 30 ,k’ubutegetsi,akazi itakoze mu myaka 15 ntako uba uzakora,Africa yagombye kujya igira inama aba bagundira Ubutegetsi bakavaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *