Mutabazi azataramana n’abandi bahanzi mu gitaramo cyo kumurika Albumu ye

Sangiza iyi nkuru

“Isezerano” ni albumu nshya y’umuhanzi Mutabazi J. Claude azashyira ahagaragara ku munsi w’ejo tariki ya 3 Mata mu giterane cyatumiwemo abahanzi batandukanye barimo Maman Zulu, Safari Isaac n’abandi, bikazabera ku rusengera “IRIBA RYERA” Kimisagara.
mutabazi
Mugutegura iki gitaramo, Mutabazi yifashishije ijambo riri muri Yesaya 26: 3 rigira riti: “Ugushikamijeho umutima, uzamurinda abe amahoro masa kuko akwiringiye”, akaba ariryo nsanganyamatsiko y’igiterane, akaba yarifuje guhimaza no gushima Imana ari hamwe n’abandi bahanzi aribo: Mama Zulu, Nsabimana Jean Baptiste, Safari Isaac, Nsaguye Amiel uzwi nka Ari tayari, Nsengiyumva Ganza, Nduwayesu Thiery, Angels melody choir, Himbaza Family drama team, Getseman choir n’abandi, ndetse n’abakozi b’Imana batandukanye
Muri uyu mwaka wa 2016 uyu muhanzi wateguye iki gitaramo akaba yemeza ko agiye gutegura indi mishinga itandukanye harimo no gukora amashusho ya albumu ya mbere yise “isezerano”.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Leki@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *