Mutesi Jolly ku bivugwa ko yashutse Nyampinga Muheto bagafungisha Prince Kid

Sangiza iyi nkuru

Miss Mutesi Jolly yahakanye ibyamuzweho ko ari we wacuze umugambi wo gufungisha Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid, akoresheje Nyampinga w’u Rwanda mu 2022, Muheto Divine, avuga ko ari ibyo abantu batekereza gusa nta shingiro bifite.

Mu kiganiro na ISIMBI TV, Mutesi Jolly ahakana ibyavuzwe ko ari we washutse Miss Muheto ngo bafungishe Prince Kid, ati “Tumurangize bigende gute? Dutegure Miss Rwanda…ngo bigende gute? Izo ni sinema Abanyarwanda baba bifitiye.”

Uyu mukobwa avuga ko abantu bareka ubutabera bugakora akzi kabwo kuri iki kibazo. Ati ” Umuvandimwe reka tumureke Imana izamworohereze kuko platform [Miss Rwanda] ni nziza, twese yatugiriye akamaro, wenda uko yakorwa n’inindi, tureke inzego z’ubutabera zibijyemo, aracyari umwere ntarahamwa n’icyaha.”

Mutesi wabaye Nyampinga w’u Rwanda wa 2016, ni umwe mu bashyizwe mu majwi ko ari mu bihishe inyuma ifungwa rya Prince Kid ukurikiranyweho ibyaha birimo gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *