Muyaga: Imvugo yakoreshejwe mu kugabanya uburemere ku imeneshwa ry’Abatutsi

Sangiza iyi nkuru

Inyito “Muyaga” yatangiye gukoreshwa mu Gushyingo 1959 ubwo hatangiraga imvururu zo gutwikira Abatutsi mu Rwanda. Nkuko umwanditsi Antoine Mugesera mu gitabo cye IMIBEREHO Y’ABATUTSI KURI REPUBULIKA YA MBERE N’IYA KABIRI (2004) avuga, izi mvururu zabanje kwitwa “ Muyaga”.

Uyu mwanditsi avuga ko iyi mvugo ari yo yaje guhindurwamo icyiswe revolusiyo (impinduramatwara) yo mu 1959 na n’ubu itavugwaho rumwe.

Mugesera avuga ko Muyaga yazanwe na politiki y’amacakubiri, iza ishingiye ku cyo yise uburozi bw’abazungu, batamitse abagiye kwiga mu mashuri n’amadini yabo.

Agaragaza ko Muyaga itatangijwe n’uko Sushefu Mbonyumutwa akubitiwe urushyi mu Byimana kuwa 1 Ugushyingo 1959. Ibi abishingira ku kuba na mbere ye hari abandi basushefu bagiye bakubitwa.

Muri Muyaga, hatwitswe amazu yAbatutsi ahantu hatandukanye mu Rwanda. Harimo: Ku ndiza; aho Abatutsi badafite aho bahuriye n’ikubitwa rya Mbonyumutwa cyangwa n’urundi rugomo rwakorewe abandi bantu.

Kuwa 3 Ugushyingo, nk’uko iki gitabo gikomeza kivuga, igitero cyibasiye kwa Shefu Gashagaza watwaraga Ndiza, bica Abatutsi bane, abandi barakomereka.

Hagabwe kandi igitero muri Gitarama cyane muri Komini Nyamabuye. Hanashenywe kandi ingoro y’Umugabekazi Kankazi muri icyo gihe cya Muyaga. Iki gitabo kirondora ahantu henshi hatwitswe icyo gihe, bitashoboka ko hagarukwaho mu nkuru.

Gukoresha ijambo “Muyaga” ni ukoroshya uburemere bw’ibyakorwaga

Umwe mu basomyi b’iki gitabo, umusaza Gahutu Augustin avuga ko asanga inyito “Muyaga” yakoreshejwe mu rwego rwo kugabanya ubukana bw’ibibi byakorerwaga Abatutsi.

Birazwi ko umuyaga ari ikintu kiza, kigahita. Kwita ibikorwa by’urugomo, gutwika no gusahura “ Muyaga” ni ugushaka kumvikanisha ko ibyabaga ari ibintu bidakarishye, ari ibihita by’igihe gito.

Ibi bikorwa byiswe Muyaga nyuma byiswe revolusiyo ndetse bisiga Abatutsi benshi bahungiye mu bihugu bituranye n’u Rwanda.

Ibikorwa biswe ko ari ibihita ntibyakabaye byarabaye impamvu yo guhunga kw’Abatutsi cyangwa se ngo n’urundi ruhande rubihereho ruvuga ko rwakoze revolusiyo. Iyo koko biba ari ibyoroshye, ntihakabaye haritabajwe ingabo zo guhangana n’abatwika ziturutse i Nyanza no mu bindi bice mu gihe Ababiligi bo bareberaga.

Nta gushidikanya ko gukoresha imvugo “ Muyaga” byari bigamije kumvikanisha ko ari ikintu kigiye kuza ariko kigahita kigenda, bityo ko nta we ukwiriye kugiha uburemere.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *