Umuyobozi wa Polisi w’Igihugu wungirije ushinzwe ibikorwa, DIGP/OPs Félix Namuhoranye, yahaye impanuro abapolisi b’u Rwanda berekeje muri Mozambique, abasaba kuzarangwa n’ubunyamwuga nk’uko basanzwe babigenza.
Mu gitondo cy’ejo ku wa Gatanu tariki ya 09 Nyakanga nibwo DIGP Namuhoranye yahaye impanuro Abapolisi barenga 300 bagiye mu butumwa bw’akazi mu gihugu cya Mozambique, mu gikorwa cyabereye mu kigo cya Gisirikare giherereye mu Karere ka Gasabo ahazwi nk’i Kami.
Yabwiye aba bapolisi ko bagiye mu Ntara iherereye mu Majyaruguru ya Mozambique yitwa Cabo Delgado irimo abanzi bashaka kwigarurira igihugu cya Mozambique, abagaragariza ko akazi bagiyemo kari mu cyerekezo u Rwanda rwihaye cyo gutabara ahari ikibazo cy’umutekano.
Ati: “Kuva mu mwaka wa 2017 muri kiriya gihugu bafite ikibazo cy’umutekano muke biterwa n’ibikorwa by’iterabwoba. Iriya Ntara ifite uturere 17 ariko tubiri muri two twibasiwe cyane n’umwanzi ahungabanya umutekano w’abaturage. Icyerekezo cy’u Rwanda ni ugutabara ahantu hari ikibazo cy’umutekano igihe badutabaje.”
DIGP Namuhoranye yakomeje asaba aba bapolisi kuzarangwa n’ikinyabupfura n’ubunyamwuga bisanzwe bibaranga aho bari hose.
Ati: “Muzabe abanyamwuga cyane nk’uko bisanzwe bibaranga, muzirikane ko mugiye mwambaye ibendera ry’u Rwanda. Muzirikane ko umwanzi aba atishimiye ibikorwa dukora, aho abapolisi b’u Rwanda bagiye kubungabunga amahoro hose bavayo bitwaye neza.”
Abapolisi b’u Rwanda berekeje muri Mozambique bayobowe na Chief Superintendent of Police (CSP) Silas Karekezi, bazaba ari amatsinda abiri rimwe riba ahitwa i Mweda irindi riba ahitwa Afuji nk’uko urubuga rwa Polisi y’Igihugu rwabitangaje.
Uretse abapolisi u Rwanda rwohereje muri Mozambique ku busabe bwa Leta ya kiriya gihugu, rwanoherejeyo abasirikare na bo bagomba gufasha bagenzi babo bo muri kiriya gihugu guhangana n’inyeshyamba za Islamic State.


