Umunyemari akaba n’umudepite mu nteko ishinga amategeko ya Repubulika ya demukarasi ya Congo (RDC), Edouard Mwangachuchu, arashinjwa gukoresha abapolisi 80 b’abacancuro.
Komiseri ushinzwe umutekano w’ikirombe cy’amabuye y’agaciro cya Bisunzu muri teritwari ya Masisi, Robert Mushamalirwa Balike, ubwo yagezwaga mu rukiko rukuru rwa gisirikare nk’umutangabuhamya, yasobanuye ko gisanzwe kirindwa n’abapolisi 82.
Ubushinjacyaha bw’igisirikare, bushingiye ku rutonde Mushamalirwa yabuhaye, bwavuze ko keretse we n’umwungirije bujuje ibyangombwa, abandi bapolisi bose barinda iki kirombe cya Mwangachuchu uko ari 80 badafite inite baturukamo, kandi ko nta nimero zibaranga (numéro de matricule) bagira.
Urukiko na rwo rwabibonye kimwe n’ubushinjacyaha, maze rubwira Mushamalirwa ushinjura Mwangachuchu ruti: “Hano ni wowe n’ukungirije mufite inite mwaturutsemo. Abapolisi bose 80, nta nimero ya serivisi bagira, ntihagaragara inite baturutsemo. Aba bapolisi bose 80 baturutse hehe?”
Muri uru rubanza, ubushinjacyaha bukomeje gushimangira ko Mwangachuchu akorana n’u Rwanda ndetse n’umutwe witwaje intwaro wa M23, kandi ngo afitanye isano ya hafi n’iki gihugu.
Mwangachuchu we yemeza ko ari Umunyekongo wabyawe n’ababyeyi bombi b’Abanyekongo, kandi ahakana imikoranire ashinjwa kugirana na M23, kuko ngo ubunyangamugayo afite ntibwatuma yifatanya n’umwanzi wa Leta.


