Uwahoze ari umurinzi wa Dimond Platnumz, Mwarabu Fighter yatangaje ko ubuzima bwe bwari mu kaga akirinda umuhanzi Diamond kandi ko yakatwaga umushahara mu buryo budasobanutse.
Mu kiganiro na Bongo 5, Mwarabu Selemani Milundi uzwi nka Mwarabu Fighter avuga ko ubwo yarindaga Diamond Platnumz yakoze impanuka za moto inshuro zirenze enye kubera kwirukanswa n’amabwiriza ya Diamond kandi ko yakatwaga umushahara buri uko akererewe.
Yagize ati” Nakoze impanuka za moto inshuro enye ubwo narindaga Diamond. Yajyaga ankata umushahara buri uko nkererewe”
Muri iki kiganiro, Mwarabu avuga ko Diamond Platnumz atigeze amuha agaciro gakwiriye nk’umuntu wamurindiraga umutekano buri munsi kuko ngo harimo igitugu.

Ati” Nari nsikamiwe cyane. Sinashoboraga kugira ikindi kintu nikorera cyanyinjiriza. Buri gihe nahabwaga amategeko”
[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]
Kuri ubu Mwarabu Fighter ni umurinzi w’uwahoze ari umugore wa Ndikumana Katauti, Irene Uwoya uzwi mu gukina filimi nka Oprah. Avuga ko kuri ubu ameze neza kuko abasha kugira ibindi akora bitunga umugore we n’abana.


