Kaminuza ya Nigeria i Nsukka (UNN) yahagaritse by’agateganyo umwarimu wayo, Chigozie Odum nyuma y’iperereza ryagaragaje ko yateye inda abanyeshuri bane mu gihe cy’imyaka ine.
Ibi birego byatangiye kumenyekana mu mwaka w’amashuri wa 2019/2020, aho bivugwa ko Odum yakoresheje ububasha bwe nk’umwarimu agasaba abanyeshuri imibonano mpuzabitsina.
Nyuma y’ifatwa rye na polisi, ubuyobozi bwa kaminuza bwafashe icyemezo cyo kumuhagarika mu kazi kugeza igihe iperereza rizasorezwa, ariko akomeza guhabwa kimwe cya kabiri cy’umushahara we.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara, UNN yatangaje ko hashyizweho akanama k’iperereza kandi ko Odum azahanwa bikomeye mu gihe azaba ahamwe n’ibi byaha. Banasabye abanyeshuri bafite ibindi birego kubigaragaza kugira ngo bakorweho iperereza.


