Gilbert Mwenedata, umwe mu bakandida bigenga bitegura kuzahatanira umwanya w’umukuru w’igihugu mu matora ateganyijwe muri Kanama, aravuga ko ibyo bashinjwa na Komisiyo y’Amatora byo kwishyura abaturage ngo buzuze umubare w’imikono ikenewe ari ukubatesha agaciro.
Mwenedata mu kiganiro yagiranye na Ijwi rya Amerika akaba yagize ati: “ Ndacyifitiye icyizere kandi hari Abanyarwanda benshi bangaragariza ko bakimfitiye nabo, ko bantora nkaba nabafasha mu bijyanye n’ubuzima bwiza, imibereho myiza y’igihugu ndetse n’iterambere .”
Abajijwe abo banyarwanda benshi avuga abo ari bo n’umubare wabo, yasubije ko bari hirya no hino mu gihugu, asobanura ko hari 600 basabwa ariko hari n’abandi benshi cyane ngo yavuga ko baba bamushyigikiye ngo bitari ngombwa ko bose basinya.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umunyamakuru yamwibukije ko n’ubushize yiyamamariza kuba umudepite mu myaka 4 ishize yavugaga ko afite abantu benshi bamushyigikiye ariko amatora yagera akabona 0,4%, abazwa uko asobanura ibyo arimo aravuga.
Yasubije ko we atatinda kuri iyo zero ariko abanyarwanda bayizi. Yagize ati: “ Iyo uvuze zero rero, umuntu yaseka nta kindi yakora..ubundi Abanyarwanda iby’iyo zero barabizi..njyewe ndumva nta nubwo yo nayitindaho ngo nyivugeho ibintu byinshi cyane, ariko iyo zero ngirango..ntabwo njye nyizi rwose nkubwije ukuri .”
Abajijwe uko yumva yaratsinzwe, yasubije ko we icyo yakoze ari ukwiyamamaza Abanyarwanda bakora akazi ko kumutora, ibisigaye ngo akaba yumva hari izindi nzego byabazwa.
Ku kibazo cyo kwishyura abantu ngo babasinyire nk’uko byagiye bivugwa, yabajijwe niba nawe yarabikoze asubiza ko we atigeze abikora haba mbere ndetse n’ubu, abajijwe uko babifata nk’abakandida bigenga, asubiza ko yumva bahabwa umwanya nk’abantu bashaka gukorera igihugu kandi bumva babishoboye bagahabwa icyubahiro n’agaciro kabakwiriye aho kubagaragaza nk’abantu bafite imyitwarire idahwitse.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


