Capture

Mwenga: Uruganda rwa Twangiza Mining rugenzurwa na M23 rwongeye kugabwaho igitero

Sangiza iyi nkuru

Sosiyete ya Twangiza Mining itunganya amabuye y’agaciro ya zahabu, kuri uyu wa kane saa 1:12 za mu gitondo, byongeye kugabwaho igitero n’indege ya gisirikare y’Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) bivugwa ko yarashe ibigega bya lisansi hamwe na ‘groupes Ă©lectrogènes’ zatangaga umuriro nyuma yo gusenya kontineri za Aggrecko zahatangaga umuriro mbere.

Igitero cyo mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, ngo cyasubije inyuma niba kitahagaritse burundu, ibikorwa byo gutunganya zahabu muri ibi birombe bivugwa ko bigenzurwa n’inyeshyamba za M23, kuva muri Gicurasi 2025, urubuga Tazama RDC ruvuga ko hamaze gucukurwa zahabu ifite agaciro ka $ 12,853.892.

Uruganda rwa Mining Twining ruherereye muri Sheferi ya Lwindi, Teritwari ya Mwenga, Gurupoma ya Luciga, Intara ya Kivu y’Amajyepfo.

Aha hantu haherukaga kugabwa igitero na none cy’indege ku itariki ya 15 Ukwakira 2025 cyangije ibikorwa remezo by’amashanyarazi. Havuzwe ko FARDC ari yo yari inyuma y’icyo gitero igamije kubangamira inyungu za AFC/M23.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *