Aung San Suu Kyi wahoze ari Perezida wa Myanmar uherutse guhirikwa ku butegetsi n’abasirikare kuri uyu wa Mbere, yagaragaye mu rukiko ku nshuro ya mbere nyuma y’amezi hafi ane ahiritswe.
Uyu wahoze ari umuyobozi yitabye urukiko agiye kwiregura ku byaha birimo gushishikariza kwigomeka nk’uko abanyamategeko be babitangaza.
Suu Kyi yari afungiwe mu nzu adasohoka kuva yahirikwa ku itariki ya 1 Gashyantare 2021, ndetse kuva icyo gihe yari ataragaragara mu ruhame.
Umunyamategeko Thae Maung Maung yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza Reuters ko Suu Kyi yagaragaye nk’umuntu ufite ubuzima bwiza ndetse yaganiriye n’abanyamategeko be imbonankubone iminota igera kuri 30 mbere y’uko urubanza rutangira.
Muri ibi byumweru bishize, Suu Kyi w’imyaka 75 yagiye asubiza ibibazo by’urukiko hifashishijwe ikoranabuhanga rya video, abamwunganira bakaba batari barabashije guhura nawe imbonankubone.
Ikinyamakuru Frontier Myanmar yavuze amagambo umukiriya we yamubwiye agira ati “ Yavuze ko yari arimo gusengera buri wese ngo amere. Yavuze ko ishyaka ryashingiwe abaturage, kubw’ibyo rizahoraho mu gihe abaturage bakiriho,”
Suu Kyi arashinjwa iki ?
Suu Kyi arashinjwa ibirego birimo kwigomeka, kurenga ku mategeko y’ibanga rya Leta no kurenga ku ngamba zo gukumira coronavirus.
Nk’uko ikinyamakuru The Irrawaddy kibitangaza, ngo muri Gashyantare, abahiritse ubutegetsi bahinduye itegeko ryo kwigomeka ryo mu gihe cy’abakoloni, hongerwamo ibihano kuri icyo cyaha kuva ku gifungo cy’imyaka itatu kugeza ku myaka nibura irindwi kandi kitarenze imyaka 20.
Kurenga ku mategeko y’ibanga ya Myanmar bishobora guhanishwa igifungo kigeze ku myaka 14.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


