Igihugu cya Myanmar kuri uyu wa Kane, itariki 19 Ugushyingo, cyahamijwe n’Urukiko Mpuzamahanga rw’Ubutabera (ICJ) icyaha cya Jenoside yakorewe abaturage bayo bo mu bwoko bw’Aba “Rohingya”.
Perezida w’uru rukiko rukuru rw’Umuryango w’Abibumbye, Yuji Iwasawa, yavuze ko Myanmar yari ifite "umugambi wo kurimbura" igice kinini cy’aba Rohingya kandi ko yanagize uruhare mu "gusibanganya no guhisha ibimenyetso ku rwego rwagutse" mu rwego rwo guhishira ibyaha yakoze.
Ibikorwa bya gisirikare byatangiye mu mwaka wa 2017 byahitanye ibihumbi by’Aba Rohingya ndetse bihatira abarenga 700,000 guhunga igihugu cya Myanmar, cyahoze cyitwa Birmanie.
Myanmar yahakanye ibyo yashinjwaga, ivuga ko ingabo zayo zari zisubije ibitero byari byagabwe n’imitwe yitwaje intwaro.
Urukiko rwanzuye ko "umugambi wa Jenoside ari wo mwanzuro wonyine usobanutse ushobora gukurwa mu bimenyetso byagaragajwe".
Uyu mwanzuro wafashwe n’abacamanza icyenda bawushyigikiye mu gihe batandatu bawurwanyije nk'uko inkuru dukesha BBC ivuga.
Iwasawa yavuze ko igisirikare cya Myanmar cyakoze ubwicanyi "butarobanura uwo bugamije", kwica abagabo mu buryo bw’iyicarubozo, ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryabereye ahantu henshi, ibikorwa by’urugomo rukabije byakorewe abana ndetse no gutwika nkana amazu y’aba Rohingya.
Yanavuze kandi ko igisirikare cyagabye ibitero ku ba Rohingya igihe bahungiraga muri Bangladesh.
N’ubwo ICJ yemeye ko umutwe wa Arsa wagize uruhare muri ibyo byaha, urukiko rwasanze hari isano iri hagati y’ikorwa ry’ubukangurambaga bwuzuyemo urwango rwibasira aba Rohingya, bwabagaragazaga nk’“abatari abantu byuzuye” ndetse bakabagaragaza nk’“intandaro y’urugomo”, n’ibi bikorwa byo kubirukana, ibintu byatumye ihohoterwa ryabakorewe rirushaho gukomera.
Urukiko rwavuze ko Myanmar ifite inshingano zo gutanga indishyi zijyanye n’uburemere bw’ibyangiritse, ariko umubare nyawo wazo ukazagenwa nyuma.
Umuryango Human Rights Watch watangaje ko uyu mwanzuro ari "igisubizo cyiza ku bari bamaze igihe bategereje ubutabera ku ba Rohingya".
Hagati aho, Komiseri Mukuru wa Loni Ushinzwe Uburenganzira bwa Muntu, Volker Türk, yavuze ko "ububabare, amakuba n’agasuzuguro" byakorewe aba Rohingya ari "ikizinga ku mutimanama wa muntu muri rusange". Yongeyeho ko icyemezo cy’urukiko "gikwiye gukurikirwa n’ibikorwa bifatika".
