Ikipe ya AS Kigali yamaze gusinyisha myugariro w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Rukundo Denis wakiniraga Police FC yo mu gihugu cya Uganda.
Uyu myugariro ukina inyuma ku ruhande rw’iburyo yari Kapiteni w’iriya kipe y’Igipolisi cya Uganda.
Ni ku nshuro ya kabiri uyu musore aje gukina muri shampiyona y’u Rwanda, kuko yanyuze muri APR FC gusa ntabone umwanya wo gukina bikarangira imusezereye muri 2019.
AS Kigali yasinyishije Rukundo Denis amasezerano y’imyaka ibiri, imutwara Rayon Sports yari imaze igihe kirekire imwifuza kubera kutumvikana ku byo yayisabaga.
Rukundo Denis abaye umukinnyi wa Gatatu AS Kigali isinyishije, nyuma ya Butera Andrew yatijwe na APR FC cyo kimwe na Kakule Mugheni Fabrice wakiniraga AFC Leopards yo muri Kenya.
Hari amakuru kandi avuga ko iyi kipe y’Umujyi wa Kigali yanamaze kumvikana amasezerano y’imyaka ibiri na Rugwiro HervĂ© Amadeus wahoze ari Kapiteni wa Rayon Sports, n’ubwo itaramutangaza ku mugaragaro nk’umukinnyi wayo.


