Myugariro w’ikipe ya Motherwell FC muri Scotland ukomoka muri Uganda, Bevis Mugabi, yaciye agahigo kari karashyizweho na rutahizamu Cristiano Ronaldo ukinira Juventus mu Butaliyani.
Aka gahigo Cristiano yari yaragashyizeho ubwo Juventus yakinaga na Sampdoria mu mwaka w’imikino wa 2019/2020. Icyo gihe uyu rutahizamu yatsindishije igitego umutwe, asimbutse santimetero (cm) 256 harimo cm 71 kuva hasi kugera ku kirenge.
Cristiano byamusabye gusimbuka cm 71 kugira ngo atsinde Sampdoria
Muri uyu mukino wabaye tariki ya 19 Ukuboza 2019, Juventus yatsinze Sampdoria ibitego 2-1.
Bevis Mugabi we ku mukino wabaye tariki ya 27 Mutarama 2021 Motherwell FC yatsinzemo Ross County FC ibitego 2-1, yatsindishije igitego umutwe asimbutse cm262 harimo cm 75, kuva hasi kugera ku kirenge.
Bevis Mugabi yasimbutse muri cm 75/ifoto: Motherwell FC


