Umupfumu Rutangarwamaboko, yamaganye isoko rigurishirizwaho abageni riheruka gufungurwa mu mujyi wa Kigali, avuga ko rihabanye n’Umuco Nyarwanda.
Mu minsi ishize ni bwo hamenyekanye inkuru y’uko i Remera mu mujyi wa Kigali hashize amezi abiri hafunguwe Sosiyete yitwa ‘Ndangira Umugeni Company Ltd’ ihuza abashaka kurongora n’abashaka kurongorwa, abashimanye bakabana.
Umunyamategeko Dusabimana Vedaste wayishinze aheruka kubwira ikinyamakuru IGIHE ko yayishinze mu rwego rwo kubaka ingo nshya yajya agira inama, bijyanye n’uko yahoze yifuza kugira inama abarushinze ariko bikamugora kubera inyaka ye.
Ati: “Bijya gutangira nifuzaga kujya ngira inama ingo zifite ibibazo, icyakora kubera imyaka yanjye no kuba ntari umuhanga cyane bikangora. Niko naje gufata icyemezo cyo gushaka kubaka ingo nshya noneho nkajya nzigira inama mpereye mu mizi.”
Amakuru avuga ko abarenga 60 barimo abasore n’inkumi bamaze kwiyandikisha muri iriya Sosiyete bayisaba kubahuza bakarushingana.
Cyakora cyo n’ubwo Dusabimana yashinze ‘Ndangira Umugeni’, hari abamaganye iriya sosiyete ye bayishinja kunyuranya n’Umuco Nyarwanda.
Abafashe iya mbere barimo Rutangarwamaboko Nzayisenga Modeste . Uyu asanzwe ari umushakashatsi, umwigisha w’ubuzima bushingiye ku muco akaba n’inzobere mu by’umuco, amateka, imbonezabitekerezo (Filosofiya) n’ubuzima bwa muntu bushingiye ku myizerere, imyumvire, imitekerereze, imyitwarire ndetse n’imigirire.
Rutanga yavuze ko ririya soko rije gutiza umurindi ikibazo cy’isenyuka rya hato na hato ingo Nyarwanda zikomeje guhura na cyo.
Ati: “Ariko n’akataraza muzakazana ye! Turacyataka isenyuka ry’ingo rya hato na hato kandi rizamuka ubutitsa ntiturabyereza intsinzi, none aba nabo barongera ibishwi mu binyururu ngo bafunguye isoko riranga abageni!”
Yunzemo ati: “Urushako si ubushabitsi Benimana Muhonoke. Ab’umuco twiyamye ibi si iby’i Rwanda.”
Rutangarwamaboko yasobanuye ko Imfatiro zikomeye Umuco wa buri gihugu wubakiraho kandi zikawukomerezamo abawusangiye ari Imihango Imigenzo n’Imiziririzo.
Yavuze ko Ushatse gusenya Igihugu utagikozeho wagikura buhoro buhoro ku Mihango, Imigenzo n’Imiziririzo n’Umuco cyubakiyeho; asaba abijanditse mu bucuruzi nka buriya kubuvamo.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


