Ni abasirikare bo muri Indonesie, imyitozo ya gisirikare bakora bashyiramo niyo kwimenyereza kurya inzoka zo mu bwoko bwa Cobra zigira ubumara bukarishye ngo ku buryo ikuruma mu gihe gito ugahira upfa.
Iyi myitozo kandi bayikora kugira ngo bimenyereze ubuzima bubi, ngo kugira ngo nibazajya bagera mu mashyamba y’inzitane bari ku rugamba bazajye babasha kwibeshaho mu gihe nta biribwa bafite.
Izi nzoka za Cobra nazo ziba zirimo amoko menshi, indende muri zo ikaba ari iya Cobra Royal, iyi ngo ikaba igira uburebure bwa metero zirenga esheshatu. Iyi nzoka yo mu bwoko bwa Cobra ngo ishobora kukuruma ubumara bwayo bwamara kukwinjiramo ugapfa mu minota itarenze 15.
Ikinyamakuru bestioles.ca gitangazako izi nzoka zo mu bwoko bwa Cobra aba basirikare bitoza kurya ari mbisi, ziboneka mu bihugu bike bya Afurika, ku bwinshi mu bya Aziya.
Cobra ngo ishobora kubaho imyaka hagati y’Itanu n’itandatu, iz’ibigore zikaba zitera amagi hagati ya 60 na 70, akituraga nyuma y’iminsi 70.

2 Responses
N’ubwo aba basirikare bitoza kurya iyi nzoka ari mbisi, ikurumye wapfa mu minota itarenze 15
Mbega inkuru! nkunda kumva no kwita cyane k’umuntu ubonye ibintu bibi by’amahano maze agaterura agira ati”ibi nabyo si iby’ i Rwanda”, nshingiye kuri iyi nkuru sinzi impamvu y’uyu mwitozo kuri izingabo ariko ubyitegereje neza ni amahano kubwanjye ndabona atari iby’i Rwanda biramutse bivuzwe ku munyarwanda byaba biteye ishozi.cyo nimuze twiheshe agaciro nk’uko tudahwema kubikangurirwa n’ubuyobozi bw’igihugu cyacu.