Nabyaranye na musaza wanjye, tubimenya nyuma ko tuva inda imwe kubera amakosa yakozwe n’ababyeyi bacu

Sangiza iyi nkuru

Muraho neza, dushimishwa n’inama mutugira umunsi ku munsi, ni nayo mpamvu na njye nifuza ko munsangiza kuri ibyo bitekerezo by’isanamitima dore ko abenshi tuba twarumiwe.

Nitwa Nikuze, iwacu ni mu karere ka Kicukiro, nashatse umugabo mu mwaka wa 2016, tubana ariko tudasezeranye, ubu mfite umwana w’imyaka ibiri ariko naje gutungurwa n’uko nabyaranye na musaza wanjye.

Njya kubana n’umugabo, mama yari amuzi, kandi n’iwabo bari babizi, ariko ntabwo bigeze baduhishurira amakosa bakoze.

Aho mama yashatse, yahashatse afite umwana w’umukobwa, uwo ni njye, nakuze nzi ko nta data ngira kuko yagiye ambwira ko yapfuye, ubundi akambwira ko atazi aho yagiye ariko yakundaga kumbwira ko amuheruka mbere ya 1994.

Kubera ibyaha yakoze muri uyu mwaka, yarafunzwe yafunguwe umwaka ushize, nibwo yasanze umuhungu we ari we mugabo wanjye, atungurwa no gusanga ndi umukobwa wa…. Nibwo ibintu byagiye ahabona.

Yaganirije umuhungu we amubwira ko twakoze amahano, na njye nkurikiranye mama arabinyemerera ngo yangaga kumbwira data kubera ibyaha yafungiwe, ngo yumvaga byantera ipfunwe mu bandi bana n’ubwo n’ubundi yabimpishe bikaba byaramviriyemo gukora amahano.

Tukimenya ibyo twakoze, musaza wanjye, ari na we mugabo wanjye, yahize afata icyemezo, ambwira ko agiye gushaka aho aba ari akabanza gutuza mu mutwe, na njye nsigara mu rugo, gusa ambwira ko kongera kuryamana na njye bitazongera kubaho.

Gusa na njye ubu numva mu mutwe wanjye ntatuje, ku buryo numva naranze mama watumye nkora amahano akomeye gutyo.

Hagati aho, twese turi mu ihurizo ry’icyo twazakora, kuko yambwiye ko azagaruka nyuma y’amezi atatu, tugafata umwanzuro w’icyo twakora, mungire Inama, nkore iki? Murakoze?

Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

YouTube player

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *