Umunyamategeko Vincent Lurquin yatangaje ko mbere y’uko yirukanwa ku butaka bw’u Rwanda mu mpera z’icyumweru gishize, yamaze amasaha 12 yatawe muri yombi harimo atandatu yahaswe ibibazo, gusa akavuga ko yazize ubusa kuko ngo nta tegeko na rimwe yishe.
Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ni bwo Me Lurquin usanzwe wunganira Paul Rusesabagina, yirukanwe mu Rwanda ashinjwa kwiha uburenganzira bwo gukora umurimo w’ubwunganizi mu mategeko nyamara nta burenganzira abifitiye.
Ni nyuma y’uko ku wa Gatanu yari yagaragaye mu rukiko yaje kuburanira Paul Rusesabagina.
Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Abinjira n’Abasohoka, Lt Col Régis Gatarayiha, yavuze ko Me Lurquin yinjiye mu rukiko abizi kandi abishaka, azi neza ko ibyo ari gukora binyuranyije n’amategeko, azi ko adafite uburenganzira bwo gukorera umwuga w’ubwunganizi mu mategeko mu Rwanda.
Ati: “Ntabwo ari umwavoka mu Rwanda kubera ko atanabyemerewe n’urugaga rw’abavoka mu Rwanda, ubundi akaba ari na cyo kintu kiba gisabwa kugira ngo ube wajya mu rukiko wunganire umuntu uwo ariwe wese.”
“We rero yagaragaye ari mu kazi yambaye n’imyenda yabugenewe nk’iy’abunganizi bari mu ikipe yunganira uwo munyarwanda ukurikiranyweho ibyaha mu rukiko.”
Lt Col Gatarayiha yavuze ko iyo ukora akazi udafite uruhushya rwo gukora, biba ari icyaha gihanwa n’amategeko.
Me Vincent Lurquin aganira na DW Afrique, yavuze ko nta kosa na rimwe yigeze akora, kuko ngo atagiye mu rukiko rw’Ikirenga nk’umwunganizi wa Rusesabagina.
Ati: “Ku bijyanye n’uko nagiye ku rukiko rw’Ikirenga, ntabwo rwose nari yo nk’umwunganizi mu mategeko. Najyanye n’umunyamategeko Gatera Gashabana], Umunyarwanda wemerewe kunganira Rusesabagina akaba ari na Perezida w’akanama gashinzwe imyitwarire mu bunganizi bose.”
“Rero ngo iyo ugiye imbere y’Urukiko rw’Ikirenga, icyubahiro ku bacamanza gisaba ko iyo uri umwunganizi mu mategeko ugomba kwambara umwambaro w’abunganizi, rwose nta ruhare nabigizemo kandi mfite na gihamya hano idashobora kunyomozwa.”
Me Lurquin yakomeje avuga ko mu rukiko atari ahicaye nk’umwunganizi mu mategeko ko ahuhwo yari ahicaye nka rubanda, n’ubwo mu cyumba cy’iburanisha barimo ari abantu batatu bonyine.
Yavuze ko mbere y’uko yirukanwa yari yabanje kumara amasaha 12 yatawe muri yombi, atandatu muri yo akaba yarayamaze ahatwa ibibazo, ibyo avuga ko ari ihonyora ry’uburenganzira bwe yakorewe na Leta y’u Rwanda.
Ati: “Usibye kwirukanwa, natawe muri yombi amasaha 12, mpatwa ibibazo amasaha atandatu; nta n’ubwo nabashije kubona umwunganizi wanjye. Ibyo na byo ni ukwica amategeko.”
Ku bwa Me Lurquin uhamya ko kwirukanwa kwe ari ukwambura Rusesabagina uburenganzira bwo kunganirwa, kuba u Rwanda rwaramwirukanye ku butaka bwarwo ngo “ni urwitwazo rusekeje”, kuko ngo nta tegeko na rimwe yigeze yica.
Mbere y’uko uyu mugabo yirukanwa Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka rwamumenyesheje ko atemerewe kongera kugaruka mu Rwanda.
Kuri iyi ngingo, Me Lurquin avuga ko atemeranya na Leta y’u Rwanda kuko ngo iyo aza kuba hari icyaha yakoze ari bwo yari kubyemera.
Yavuze ko yizeye ko Leta y’igihugu cye cy’u Bubiligi izasaba iy’u Rwanda ibisobanuro ku iyirukanwa rye, kuko yirukanwe mu buryo budasobanutse.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

14 Responses
Nafunzwe amasaha 12, mpatwa ibibazo amasaha atandatu_Me Lurquin nyuma yo kwirukanwa mu Rwanda
Igitekerezo canke nuko gose Vincent ntazagaruke kubutaka bw’Urwanda ,kwavuga kwataraje kumufasha kuburana ni nde wamuhaye uburenganzira bwo kwinjira murukiko kwari umubirigi?nta wark pawemnt bamuhaye yakazi?? Nareke agasuzuguro

Erega iyo fuite ukuri ntiwikanga baringa niba l’ETA yu Rwanda yubahiriza uburenganzira bwa muntu niba rusesabagina agitĂ© ibyaha niyo yesu yaza kumubera avocat ntiyatsinda ikibazo baratinya nde baratinya iki aho ntihaba ari ikintu kihishe mĂ» ifatwa rye kidafututse vous connaĂ®trez la vĂ©ritĂ© et elle vs rendra libre

Nonese kuki ashaka kurenga kumatejyeko? Nimba ntamunyarwanda ubyemerewe mububiligi kuki wumva ko umubirigi we yabyemererwa murwanda?
Mugabanye kudusuzuguza.