Pasiteri mu Itorero ryitwa Bethel Healing Ministries muri Uganda, Irene Manjeri, yatunguranye avuga ko yagiye mu ijuru, akabonana na Yesu kandi yabonye asa n’Abarabu. Pasiteri Manjeri avuga ko yabonye Yesu yambaye ikanzu y’umweru, akagira ibyo amubwira ngo ” Ni nawe wanyigishije iki Cyongereza cyiza nsigaye mvuga.” Aganira na Bukedde TV, Manjeri ati ” Nagiye mu ijuru mbona Yesu asa n’Abarabu. Mbere nta kintu nari nzi ku Cyongereza kuko sinize bihambaye, nkimara guhura na Yesu, byose byahise bihinduka.” Yakomeje agira ati ” Nahuye na we mbona ni ubwa mbere mpuye n’uwo muntu kuko amaso ye yararabagiranaga. Yari yambaye imyenda ibengerana nka Zahabu. Yagaragaraga nk’umuntu wo muri Israel gusa we yari muremure cyane sinabashije kumureba mu maso. Yambwiye ko agiye kunyigisha indimi mpuzamahanga.” Yavuze ko yabonye uyu mugabo afite imisatsi miremire, igice ngo yabashije kubona ari ibirenge bye. Uyu mugore mu kiganiro yatanze mu Luganda, ntiyavuze uko yageze mu ijuru adapfuye.


