Ndi umukobwa w’imyaka 22, iwacu ni ku kamonyi narangije amaashuri yisumbuye maze imyaka 3 ndangije kwiga, njya nsoma inkuru zanyu mwandika kuri bwiza.com mugira inama abantu ;nanjye mfite ibibazo nimungire inama ,nakundanye n’umugabo twamenyaniye kuri Facebook ,yakundaga kumbwira ko ankunda kandi ko ashaka ko tuzabana ,yaje kunsaba ko duhura tukaganira ku rukundo rwacu kandi ambwira ko ashaka ko twazararana muri Rodge i Kigali.
Twararanye ijoro rimwe antera inda musabye ko tubana ambwira ko afite umugore.
Nabeshye mama ko hari umwana twiganye ufite ubukwe kandi ashaka ko mufasha nkamwambarira ,mama yampaye uruhushya ngeze i Kigali yakodesheje Rodge turaranamo bukeye ampa ticket ndataha ,igihe cyanjye cy’imihango ntiyigeze iza byanteye ubwoba bituma mubwira ko nshobora kuba ntwite ,yansabye ko njya i Kigali anjyana ku muganga basanga ntwite musabye ko twabana ambwira ko bidashoboka kuko afite umugore n’abana 3.
Naratunguwe kuko tumenyanira kuri Facebook yambwira ko nta mugore agira akibimbwira nagize agahinda kuko mama yahoraga ampana kujya mu bahungu nari naragerageje kubyubahiriza kuko naryamanye na we ndi isugi.
Natorotse umubyeyi ubu nkora uburaya kandi mbona ari umwuga uzankoza isoni nshaka kubivamo ariko natinye gusubira iwacu.
Nagize ubwoba bwo kubwira mama ko ntwite nagiye Kimisagara ku mukobwa twiganye nsanga akora umwuga w’uburaya arancumbikira ambwira ko nintatega abagabo azanyirukana byatumye nanjye ntangira gutega abagabo ariko kubera isoni zo gutinya ko abantu bambona bakazabwira Mama ko ndi indaya kandi ntabwo azi aho mba kuko natinye kubwira Mama ko ntwite amenye ko ndi indaya ahari yakwiyahura.
Nabuze icyo nakora mungire inama, Ubu mfite inda y’amezi 5 numva nataha ariko byarananiye kuko ntinya ko kubwira Mama ko ntwite ariko natekereza umwuga nkora ko untera isoni ndetse nuko umubyeyi amenye ibyo ko ndi indaya ashobora no kwiyahura nabuze icyo nkora ndasaba abasomyi ba Bwiza kungira inama z’icyo nakora nkava mu buraya kuko ntabwishimira ndetse ntinya kubabaza umubyeyi wanjye wampaga byose ubu ntazi aho mba.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@Bwiza.com


