Umugore wubatse witwa Lisa Kusiima yatangaje ko yakunze cyane Umwami wa Tooro, Rukirabasaija Oyo Nyimba Kabamba Iguru Rukidi IV w’imyaka 29. Kusiima asanzwe atambutsa ibiganiro ku mbuga nkoranyambaga, akaba n’umugore wubatse, ufite abana babiri. Avuga ko bwa mbere, umugabo yabonye bwa mbere akabona aramukunze (crush) ari Umwami wa Tooro, Oyo Nyimba. Yabwiye SQOOP ko yari abitse ifoto ye mu cyumba. Ati ” Nakunze Umwami, Oyo. Nari naravanye ifoto ye mu kinyamakuru, nyishyira ku gitanda cyanjye.” Avuga ko kuba yarize mu bigo by’abakobwa cyane byagiye bimugora kumenyerana n’abahungu. Kuri Twitter, abatanze ibitekerezo, bavuga ko “Ibyo bintu byari kurangirira mu marira.” Omukama Rukirabasaija Oyo Nyimba Kabamba Iguru Rukidi IV yavutse kuwa 16 Mata 1992 ku Mwami Rukirabasaija Patrick David Matthew Kaboyo Rwamuhokya Olimi III n’Umwamikazi, Queen Best Kemigisa Kaboyo. Yimye ingoma afite imyaka itatu y’amavuko nyuma yo gutanga kwa Se. Lisa Kusiima Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

XMA Header Image
Ap.Mutabazi mu iyerekwa ku Rwanda na Prezida Kagame/Dawidi agomba kurangiza intambara/abahanuzi baza
youtube.com


